Tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yakoze ubukwe na Uwase Liliane, nyuma y’ubukwe uyu muhanzi yongeye kugaragara tariki 1 Mutarama 2018 mu gitaramo cya East African Party gusa nyuma y’iki gitaramo ntawongeye kumuca iryera. Kuri ubu byatahuwe ko yari amaze iminsi arembeye iwe mu rugo.
Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Ama G The Black utangiye gutora akabaraga yabwiye umunyamakuru ko amaze iminsi isaga hafi itanu arembye bikomeye arwaye indwara ya Typhoid, uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop yagize ati”Nari ndwaye maze iminsi nararembye, ubu ni bwo ntangiye gutora akabaraga ariko byari bikomeye mu minsi ishize.”
Ama G The Black mu bukwe bwe mu Ukuboza 2017
Ama G The Black ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, uyu akaba aherutse kurushingana na Liliane Uwase nyuma yo gutandukana na Rosine babanaga baranabyaranye umwana wabo w’imfura. Ama G avuga ko kuri ubu amaze koroherwa ndetse yongeye kubura ibya muzika cyane ko ngo 2018 asanga ari umwaka agomba gukoramo byinshi muri muzika.
TANGA IGITECYEREZO