RFL
Kigali

Mastola na Marchal Ujeku bafunguye inzu izajya itunganya umuziki ushingiye ku muco

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:11/10/2016 15:39
6


Culture Empire Record ni inzu nshya itunganya umuziki (Studio) imaze kugera mu Rwanda aho irimo gukorera ku Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro. Iyi nzu ikaba izajya ikoreramo abatunganya umuziki bagera muri 4 bahagarariwe na Mastola wagarutse nyuma yo kuva muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo.



Iyi nzu yamaze gufungurwa ni mwe mu nzu zitunganya imiziki aho ifite intego zo guhuza abatunganya imiziki n’abahanzi binyuze mu rwego rw’ikizwi nka Label (soma rebo) cyangwa ubufatanye bw’abahanzi bafite aho babarizwa. Kuri ubu iyi nzu ihagarariwe na Marichal Ujeku afatanyije na Mastola Kikene Mike uherutse gukora indirimbo yitwa Selfie, ni imwe muri Studio ivutse igamije gukora imiziki cyane hashingiwe ku muco nkuko Inyarwanda twabitangarijwe na Marchal Ujeku.

 

 Producer Jahnson Audio nawe ukorera mur'iyinzu n' Umuhanzi Marchal Ujeku wambaye umweru 

Marchal Ujeku ni umwe mu bahanzi nyarwanda urimo kugenda azamuka cyane mu muziki wa gakondo dore ko ari ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu iserukiramuco nyafurika (Fespad) riherutse kubera hano mu Rwanda, ari naho bahereye bifuza gukora umuziki cyane ugendeye ku muco nyarwanda.

Umuhanzi Clarisse uherutse gukorana indirimbo na Dream Boys  yatangiye gukorera mur'iyi nzu

Iyi nzu yahise itangirana na bamwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu ifite gahunda yo kongeramo abandi bahanzi cyane abakizamuka, hagamijwe kubafasha mu iterambere ry’umuziki wabo.

 Producer Mastola wemezako hari aho yifuza kugeza umuziki w'u Rwanda

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Mastola yadutangarije ko kuri ubu agarutse mu Rwanda aho aje gukora umuziki akaba yifuza iterambere ry’abahanzi no guteza impano ye imbere yo gutunganya imiziki aha yagize ati. Ntabwo tugiye gukorera muri iyi studio ngo tuzage dutegereza abakiriya gusa ahubwo tuje kuzamura abahanzi bafite impano bivuze ngo tugiye gukora Label. Rero njye icyo nzanye ni ugushyira umuziki w’u Rwanda ku yindi ntambwe, kuko akenshi usanga abahanzi ba hano hari aho bari badakunze kurenga ariko njye ngiye gukora umuziki nifuza ko urenga ukajya no hanze kuko mfite abantu dufitanye imikoranire n’abo  baba hanze kandi bashobora kugira icyo badufasha gikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Bamwe mu barimo gukorera mur'iyinzu bahagaranye n' Umuhanzi Pacylee East Africa wambaye Ingofero wo Muri Tanzania nawe wamaze gushyirwa muri Rebo

Mastola asaba abafite impano kandi bashaka gukorana umuziki wabo n’abantu cyane cyane bo muri Afurika y’uburasirazuba ko babagana bagakorana ariko bafite impano biyumvamo bumva ko bashoboye kuko abo bazahitamo bazaba bashoboye nkuko babyemeza. Iyi nzu yatangiye gukora n’ubwo ikirimo gushakisha abo izamura, hari n'abandi bahanzi yatangiye gukorana nabo harimo umuhanzi Man Martin, umuhanzi Marchal Ujeku, Umuhanzi Clarrise usanzwe ufasha abahanzi kuririmba muri Guma Guma, Pacylee East Africa n’abandi.

Producer Niz B nawe ni umwe mu bazakorera muri Culture Empire Record

Uretse aba bahanzi hari na bamwe mu batunganya umuziki bagiye gufatanya na Mastola gutunganya imiziki harimo Jahnson mu bijyanye no gutunganya amajwi (Audio), Niz b n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    mwe mugiye gukorana na Mastola ubwo mwizeye ko muzamushoboza iki kweli? reka dutegereze
  • anonymous7 years ago
    Courage Ujeku
  • 7 years ago
    nimushobora uyu mugabo ngo ni Mastola ahaaaa nzaba numva
  • 7 years ago
    CULTURE EMPIRE turayishyigikiye
  • Music analyzer7 years ago
    Niz B kbx iyo aba ariwe bagira head producer kbx arashona kurusha na mastola kbx
  • niyigaba6 years ago
    Njye mbona mwakongeramo aba bahanzi jules sentore,makanyaga,pedro someone kuko byatuma mubona nabandi ni gute mwavuga ngo ni gakondo mushyiramo abishakira iza nigeria,muzumve indirimbo ya jules sentore,umugore mwiza ya pedro someone ndizera banazoi gucvuranga indirimbo zabo cyari ighitekerezo ariko mu rwanda mujye mugerageza kugira creativity





Inyarwanda BACKGROUND