RFL
Kigali

Nyuma yo guhuzwa n'umushinga Reach a hand, Ray Signature na Jody Phibi basubiranyemo indirimbo Yegwe weka-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/07/2014 11:05
2


Nyuma yo kwinjizwa mu mushinga wa Reach a hand, ahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye muri Uganda harimo Nyampinga w’iki gihugu, umuraperi GNA, Ray Signature ndetse n’umuhanzi Nyanda wo muri Brick and Lace,kuri ubu Jody yatangiye gukorana imishinga itandukanye na bano bahanzi.



Ku ikubitiro Jody akaba yasubiranyemo indirimbo ‘Yegwe weka’ n’umuhanzi w’umugande Ray Signature ndetse bakaba bamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo.

anbsh

Nyuma yifatwa ry'amashusho, Jody Phibi hamwe n'umuhanzi Ray Signature basubiranyemo indirimbo ye 'Yegwe Weka'

Nk’uko Jody yabidutangarije, iyi niyo ndirimbo ya mbere abashije gukorana n’umwe mu bahanzi bahuriye muri uyu mushinga wa Reach a hand gusa ngo barateganya ibikorwa byinshi bitandukanye mu minsi iri imbere.

Jody ati “ Ni indirimbo nshya nasubiranyemo na Ray Signature, turi mu mushinga umwe witwa Reach a hand nk’abambasaderi bawo, uhuriwemo  na bandi batandukanye barimo miss Uganda, GNA, Nyanda,…kuko ari umushinga ugenda waguka hari ukuntu babiteguye babona ko nanjye nshobora kujyamo nkahagararira u Rwanda, bitabujije ko wenda bazafata n’abandi bahanzi.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Yegwe weka remix'


Reach a hand ngo ni umushinga ugamije kwigisha, gutoza no gukangurira abana ariko byumwihariko ahanini b’abakobwa kwigirira ikizere, kwiga no kwirinda inzira mbi zishobora gutuma batwara inda z’indarocyangwa icyorezo cya Sida bakangiza inzozi zabo.

ansbh

Jody mu minsi ishize yatangiye kwitabira ibikorwa bimwe na bimwe by'uyu mushinga muri Uganda

as

Aha, bigishaga abana uburyo bakoresha agakingirizo

Reba mu minsi ishize ubwo Nyanda wo muri Brick & Lace yigishagayaganirizaga abana, abaha impanuro zitandukanye


Tumubajije uburyo yinjiye muri uyu mushinga, Jody yadutangarije ko byagizwemo uruhare n’umujyanama we Shadrack, kuri ubu urimo umukurikiranira hafi usanzwe ukorera i Bugande muri kompanyi ya Platinum Entertainement ari na bamwe mu batunganyije amashusho y’iyi ndirimbo yasubiranyemo na Ray Signature.

Ati “ Ni manager wanjye, ubu turimo gukorana bya hafi i Bugande witwa Shadrack, rero kuko asanzwe akoranira hafi n’uyu mushinga hamwe n’abahanzi bawurimo niwe waduhuje bishimira uburyo ndirimba dutangira imishinga gutyo.”

ahsgb

Tumubajije uburyo yakiriye kuba yirinjijwe muri uyu mushinga nicyo abona bizamufasha. Jody yagize ati “ Icya mbere ni uko byanshimishije kuba ari njye muhanzi wa mbere w’umunyarwanda winjijwemo. Kuba naragiriwe ikizere gihagije, ni ukuvuga ngo ndi umuntu ugomba gutanga urugero rwiza nkaba ikitegererezo, gukora cyane kandi inshingano ziba zirimo ziyongera.”

Akomeza agira ati “  Kuri ubu gahunda ihari ni ukubyiyumvamo no gusobanukirwa neza ibyo nkora, iby’inyuga z’amafaranga ntekereza ko bizaba biza, ubu ni gukorana nabo bahanzi baba barakoze igihe kinini hari byinshi mbigiraho. So, harimo experience bigenda binyungura kandi hari imishinga myinshi duteganya gukorera hamwe.”

asz

Jody kuri ubu, arimo aragaragaza inyota yo guteza imbere urwego rwa muzika ye, dore ko muri uyu mwaka akomeje kongera ibikorwa bye muri muzika aho agenda shyira ahagaragara indirimbo n’amashusho yazo biri ku rwego rwiza ndetse yamaze kubona ikipe nini irimo imufasha muri iki gihe guhuza ibikorwa bye, aho anafite umujyanama mushya umuhagarariye hano i Kigali mu Rwanda witwa Salma Peter kongeraho Shadrack barimo bakorana cyane i Bigande.

Reba amashusho y'indirimbo Tenderness ya Jody nayo yashyize hanze muri uyu mwaka

Reba amashusho ya Better than them nayo aheruka gusohora mu minsi ishize

Ndacyashidikanya nayo ni imwe mu ndirimbo Jody yashyize hanze mu mpera z'umwaka wa 2013

Jody mu ndirimbo Nyambika impeta

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndinayo ghycilin9 years ago
    nibyiza
  • kalisa Alice9 years ago
    Woawwww Jody urarenze





Inyarwanda BACKGROUND