RFL
Kigali

Umuhanzi nyarwanda wari warishwe n'amavunja, yakijijwe n'akazi akora muri Amerika benshi basuzugura

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/10/2015 17:55
26


Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari n’umuhanzi, nyuma yo guhishura ukuntu yavuye kure, uburyo yari yararwaye amavunja, igihe yamaze ari umwana wo mu muhanda n’ibindi, ubu yahishuye ko aho aba muri Amerika akora akazi benshi basuzugura ariko bikaba bitamutera ipunwe.



Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Didier Nizeyima ariko uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Muchoma, yashyize yahishuye uburyo n’ubwo aba muri Amerika akora akazi benshi bajya bavuga ko gasuzuguritse, nyamara ibi bikaba bimutunze kandi bikaba bimaze kumuteza imbere mu buryo bukomeye, kuburyo anakomatanya akazi kenshi gatandukanye ubu akaba amaze kugera ku ntera ishimishije.

Ahamya ko adaterwa ipfunwe no kwereka abantu ko atezwa imbere n'akazi akora n'ubwo avuga ko hari abagasuzugura

Ahamya ko adaterwa ipfunwe no kwereka abantu ko atezwa imbere n'akazi akora n'ubwo avuga ko hari abagasuzugura

Gukora amasuku ahantu hatandukanye, gukora mu ibagiro n’ibindi nk’ibyo, Muchoma avuga ko ari bimwe mu mirimo myinshi akomatanya, agakora akazi k’amanywa ndetse na ka ninjoro, ubu bikaba byaratumye atera imbere anateza imbere umuryango we. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Rimwe na rimwe tujye twemera ibitubayeho kugirango bidusigire isomo, urugero nkanjye ubuzima bubi naciyemo bwanyigishije kuba umushabitsi cyane, kudacika intege, kudakunda iby’ubusa no kumenya kwicisha bugufi ukemera kwiyereka abantu uko uri. Sinterwa isoni n’akazi kose naba nkora , ako ubona nkora niko kambeshejeho n’umuryango wanjye kandi kangejeje kuri byinshi”

Yemeza ko akazi nk'aka hari abagafata nk'akabantu batize kandi babuze uko bagira

Yemeza ko akazi nk'aka kamukijije n'ubwo hari abagafata nk'akabantu batize kandi babuze uko bagira

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo we n’abandi banyarwanda bahuriye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda i Dallas muri Texas ahari habereye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Rwanda, aha akaba ari naho yafatiye ifoto y’urwibutso ari kumwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo, bituma ahishura aho yavuye habi cyane n’aho ageze ubu.

muchoma

Mu buhamya yatanze icyo gihe uyu muhanzi Muchoma yagize ati: "Iyo nsubije amaso inyuma nkareba ubuzima bubi nanyuzemo hamwe na family yanjye numva nta muntu warinukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima burahinduka .

Njyewe Muchoma warwaye amavunja mu ntoki no mu maguru nkajya nanirwa kugenda, mba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga mpembwa ahubwo ari ukugirango mbone uko nabaho, ari maman wantanze kugirango inzara ntizatwicire munzu twese, kuba umukozi birandambira mpitamo kujya kuri street kuba mayibobo (Gisenyi) ntunzwe no kwirirwa ntoragura amakara y’amacenga batekesheje cyangwa udupulastike mu kimoteri, kugirango mbonemo ayo ndibuguremo alchool cg lunch (ibisindisha cyangwa ibyo kurya)...

Nza gufata icyemezo cyo kujya kuba mayibobo muri Uganda aho numvaga wenda ntazahura n’umuntu wo muri family...Uganda naho nsanga ubuzima ni bwabundi, kuburyo nirirwaga nshakisha ahantu habereye ubukwe muri weekend gusa akaba ari bwo mbona ibyo kurya, nabwo sinemererwe kwegera abantu kuko nabaga nuka cyane sinabonaga n’amazi yo gukaraba. Nza kubona amafaranga ya ticket yo kujya muri Kenya nayo nayibye umuntu ku muhanda. Naho ubuzima buba bwabundi!!

None ubu ndi muri Amerika ntunze amamodoka yanjye niguriye, mba mu nzu nziza, ndarya ngahaga nkanasigaza, imyenda nahabwagwa kuko nambaye ubusa cyangwa yancikiyeho ubu njya mu isoko nkayigurira, babantu negeraga bagahunga nibo basigaye bakenera ko nakwifitozanya nabo... Ni iki ntashimira Imana koko? Kuko nzi neza ko aho ngeze atari kumbaraga zanjye, ahubwo ni iz’Uwiteka! Nawe ntukihebe Imana irakuzirikana."

Aha Muchoma yari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo

Aha Muchoma yari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo

REBA HANO INDIRIMBO ASANTE YA MUCHOMA:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nene8 years ago
    Imana iriho kdi irakora aho ikugejeje izakugeza naharenze nugumya kuyiringira. It's sounds good ukuntu utiyemeye ukavugako ariyo ikugejeje aho. Imana iguhe ibirenze ibyo wifuza kdi ntizatume uyitera umugongo nico ngusabira mwizina rya Yesu.
  • 8 years ago
    Yoooo, ntaho Imana Itakura umuntu koko pfakuba ugihumeka uzagera kure. Ufite ubuhamya bwasubizamo urubyiruko rwihebye icyizere. Uzashake ukuntu wabugeza kubantu.
  • Sarah8 years ago
    Ooh nukuri glory be to God komeza utere imbere dear.
  • Paco8 years ago
    Mbega Ubuhamya weeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! ubu nibwo dukeneye apana ibidafite 12
  • 8 years ago
    Uwiteka ashimwe kubera aho yagukuye.
  • Mac8 years ago
    Kuva nabaho mbonye umuntu uri honest. jama uri umuntu w'umugabo kabisa nibindi uzabigeraho inshallah!
  • 8 years ago
    yoooh courage kbsa, Iman ijye igufasha!
  • hhh8 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro! Azanatubwire uko yageze USA!!!Naho kariya kazi gasuzuguritse akora benshi mubajya hanze niko bakora ni uko batabivuga! uri umugabo kabisa wamugani utanga ubuhamya bukomeye. Theogene, muzamutubarize ulo yageze USA nabyo abiduhemo ubuhamya!thx
  • Toni8 years ago
    ayiiii Nyagasani uhabwe icyubahiro.
  • 8 years ago
    HOLD ON DEAR!!!!!!!!!!!!!
  • niyonzima adam8 years ago
    wajyeze muri america ute c mn
  • cece8 years ago
    Oh my God!
  • cece8 years ago
    oh my God
  • David8 years ago
    wow this guy he got talent keep it up we gone support you got good song by the way!
  • nkunda8 years ago
    Ntacyo utazageraho kubera ko uvugisha ukuri kandi ntiwirarira
  • Rambaferedinand8 years ago
    Umva jama nubwo kagutunze ntwakakabaye ubyirata usa nanjye mbayo ni igihugu cyuzeye opportunity kuburyo nta muntu wakabaye atekereza wamara imyaka hafi itatu agikora amasuku ino.fungura ubwinko hari training nyinshi zitandukanyew iga ugahbwa neza kandi ukora ibintu bizima wagize amahirwe yo kuza ino .yabayze umusaruro ntago wakabaye wishimira ko ugikora amasuku nimyaka umaze ino ahubwo wakabaye uvuga ngo nageze ino ndayakora ariko noneho nize umwuga nkora ibi hari training zidafata na 3 months ukarangiza ugahembwa neza kandi ukora ibyuyubashye .ngaho reba ibyenda wambaye ulo bisa . Fungura amaso igujugu cyuzuye ama opportunity menshi urebe icyo wakora nawe waratira umuntu. Gukora amannywa nijoro se nibyo wakwishira . Shaka certificate urebe ko udahbwa menshi kandi ukora ibyiyubashye. Nsinzingere kukumva wirata ko ukora amasuku. Nzumve wirata uvuga ko wize umuga ubu ukora ibindi byiza
  • patrick8 years ago
    kuvuga ahantu habi wavuye ugashima imana nibyiza cyane kuko imana ibonako wazirikanye ibyiza yagukoreye maze nayo ikarushaho kuguteza imbere kandi nabumvise ubwo buhamya bumvako imana ishoboye kandi bakagira kuyizera
  • prim 8 years ago
    Ohh nukuri ntuzapfe kukareka karimo $$ ntukine
  • Buregeya8 years ago
    Yje nk'impunzi y'umukongomani ivuye mu nkambi y'iByumba.
  • Dusabumuremyi Samson8 years ago
    Imana yaragukoreye kanizerekonange izanyibuka





Inyarwanda BACKGROUND