RFL
Kigali

Nyuma yo guhishura ko yatwawe umutima na Perezida Kenyatta, Ray C aravugwaho ububata bw'ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/09/2015 14:33
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania; Rehema Chalamila wamamaye ku kazina ka Ray C, akomeje kuvugwaho ko yabaye imbata y’ibiyobyabwenge, bikaba ari nabyo byatumye avuga ko akunda Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akanavuga ko ari we mugabo wamutwaye mutima arota ibihe byose, wujuje ibyo yifuza.



Ray C ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe kandi bafite amateka akomeye mu gihugu cya Tanzania, ariko yagiye ahinduka mu mico no mu buryo agaragara bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu minsi ishize we ubwe yagiye atangaza ko yamaze kubireka kandi akaba yarongeye gusubira mu murongo n’ubwo uko yitwara kugeza ubu bishimangira ko bishobora kuba byaramaze kumugira umugaragu.

Ray C ni umwe mu bakobwa bafite amateka akomeye muri muzika ya Tanzania

Ray C ni umwe mu bakobwa bafite amateka akomeye muri muzika ya Tanzania

Mu bintu uyu muhanzikazi amaze iminsi akunda kugarukaho cyane, harimo ibijyanye no gushaka umugabo. Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo yatangaje ibintu 10 umugabo wifuza ko babana yakagombye kuba yujuje, muri ibyo hakaba harimo kuba yari kwemera kujya atekera Ray C, agahorana nawe kandi yanasohokana n’abandi bagabo nawe ntamusige, kuba yemera ko bazajya bakoresha telefone imwe n’ibindi nk’ibyo bigaragara nk’ibisekeje.

Nyuma gato y’ibi, Ray C yaje gutangaza ko abagabo barenga 500 bamusabye kuba yakwemera bakamurongora akababera umugore, ariko anashimangira ko agiye guhitamo umwe muri bo hanyuma akazabona gutangaza itariki y’ubukwe bwe. Nyamara yarushijeho gutungura abantu  mu byumweru bishize ubwo yavugaga ko umugabo yibonamo ari Perezida wa Kenya; Uhuru Kenyatta, ndetse ko ajya anamurota kenshi, ibi akaba yarabinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Ray C yagize ati: “Reka mbabwire akabanga kuri Uhuru. Nkunda uyu mugabo byo gupfa, hashize igihe kirekire narashije kubera kumwihebera, njya nkunda no kumurota cyane. Nkunda buri kimwe cyose kuri we, uko ateye, imivugire ye, yujuje ibyo nifuza byose”.

ray c

Nyuma yo gutangaza ibi, abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo bibutsa uyu muhanzikazi ko Perezida Uhuru Kenyatta ari umugabo wubatse ufite undi mugore, ndetse hari n’abahise bavuga ko ibi yavuze kimwe n’ibindi asigaye akunda kuvuga muri iyi minsi yaba abiterwa no gukoresha cyane ibiyobyabwenge byamugize imbata.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND