RFL
Kigali

Nyuma yo guhirwa na Chameleone, DJ Pius yafashe amashusho y’indirimbo afitanye na Goodlyfe-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2016 11:47
0


Umuhanzi Dj Pius nyuma yo gukorana indirimbo ‘Agatako’ na Dr Jose Chameleone ndetse bikamuhira indirimbo igakundwa, kuri ubu uyu muhanzi yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ‘Play it again’ afitanye na Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe.



Dj Pius nyuma yo kuryoherwa n’isoko rya muzika muri Uganda kubera indirimbo yakoranye na Chameleone, yahise akorana indi ndirimbo na Good Lyfe itsinda ribarizwamo abasore Radio na Weasel, indirimbo nshya ya Dj Pius na Good Lyfe bayise ‘Play it again’ ndetse bakaba bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo.

 

miss amandaMiss Amanda azagaragara muri aya mashusho y'indirimbo

queenUyu mukobwa uzwi ku izina rya Queen azaba agaraga muri aya mashusho

‘Play it again’ ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Eli Arkhis usanzwe akorera itsinda rya Goodlyfe, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yafashwe ndetse akazatunganywa na Meddy Saleh wanakoze indirimbo ya Dj Pius na Jose Chameleone ndetse akaba yarakoze nyinshi mu ndirimbo z’abagande nka Palasso n’abandi benshi.

dj piusDj Pius afatwa amashusho na Meddy Salehnickita

Nickita umukobwa ugaragara no mu ndirimbo 'Agatako' azaba ari muri iyi ndirimbo

Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abakobwa batatu bazwi cyane muri muzika nyarwanda nka Nickita, umukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Agatako’, Miss Amanda wigeze kuza muri ba nyampinga b’icyahoze ari SFB ndetse n’undi mukobwa uzwi ku izina rya Queen uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo ya Dream Boyz na Jay Polly bise ‘Birarangiye’ uyu mukobwa akaba akinana na Jay Polly muri iyi ndirimbo.

Radio na WeaselRadio na Weasel bafatanye amashusho y'indirimbo na Dj PiusRadio na WeaselRadio imbere ya CameraRadio na WeaselWeasel imbere ya Camera na Meddy Saleh uri kumufata amashusho

Iyi ndirimbo ya Dj Pius na Good Lyfe igizwe na Radio na Weasel biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016 aribwo amajwi yayo azaba ajya hanze ndetse nyuma y’igihe gito amashusho yayo atunganywa nayo akazahita ashyirwa hanze nayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND