RFL
Kigali

Nyuma yo gufatwa amashusho ajyanye mu modoka na Davido, Kate Bashabe yifatiye ku gahanga itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 9:21
16


Hari ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ubwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cya Davido yamurikiyemo Album ye yise 30 Billions. nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Remera muri parikingi ya Stade Amahoro, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakwirakwijwe amashusho y’umunyamideri Kate Bashabe yinjira mu modoka ya Davido.



Iki gihe havuzwe amagambo menshi cyane ku mbuga nkoranyambaga amenshi ataraciraga akari urutega uyu mukobwa umaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare. Aya mashusho yagaragazaga Kate Bashabe asaba abashinzwe umutekano wa Davido kumureka akinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri Hotel. 

Ibi byanarangiye ariko bigenze uyu mukobwa yinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri hotel.  Nyuma y’amagambo yavuzwe menshi Kate Bashabe yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya hano mu Rwanda. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, tugenekereje amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati:

Mbabazwa bikomeye n'ukuntu itangazamakuru rishushanya abantu, by’umwihariko abakobwa bazwi muri iki gihugu, mwibuke aho igihugu kigeze munamenye aho kivuye, ni ikimwaro kuba mwakwamamaza ibihuha bipfuye. Abasomyi barabizera, abanyarwanda barabizera, ni ukuri mwikoresha nabi icyo cyizere ngo muhimbire umuntu ubuzima bupfuye nyamara rimwe na rimwe mutanamuzi.

Kate BashabeAmagambo yuzuyemo uburakari Kate Bashabe yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha

Uyu mukobwa amaze kwandika aya magambo umunyamakuru wa Inyarwanda.com wayabonye yifuje kugira icyo ayamubazaho cyane ko twifuzaga kumenya niba koko aya mashusho yafashwe yaba atari ukuri cyangwa ngo atangarize abamufashe nabi ku ruhande rwe ukuri nyako. Kate Bashabe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko ibyo yatangaje yumva bihagije nta kindi yakongeraho.

Kate Bashabe yanditse ibi nyuma yo kutanyurwa n’aya mashusho yagiye mu itangazamakuru ndetse n’uburyo abantu bayafashe, icyakora nanone yanga gutangaza uruhande rwe rw’ukuri abantu bakabaye bafata muri aya mashusho ahubwo ahitamo kwikoma itangazamakuru ryo mu Rwanda arishinja gufata nabi abakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda.

Image may contain: 1 person, smiling, standing, shoes and outdoorImage may contain: 1 person, standing, shoes and outdoorImage may contain: 1 person, smiling, standing, shoes and outdoor

Kate Bashabe ni umwe mu banyamideri bakomeye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jina6 years ago
    Hahahahaha ni ikimwaro ahubwo kuba uterwa ifpunwe nakazi wishoyemo gatarina we! Video twese twabonye wowe ubwawe waruri kurwana inkundura nababasore bibigango ndetse nabandi nkawe kugirango mutsindire kujya kwishuka ya Davido. None biragutamaje utangiye kwirya ngwitangazamakuru? Muba mwiyambitse uruhu rwintama ariko ibikorwa mukora nakazi mwishoyemo bizajya bibatamaza. Ikindi se nacyagihe bagufunga bari bakubeshyeye??? Hahaha
  • john6 years ago
    isi yose irabizi ko kate bashabe na shaddy boo ari abakobwa bicuruza cyane cyane ku bahanzi hamwe nabandi bakire bo muri african rero ntibakigire abera kuko mu Rwanda nta tegeko rihana uburaya
  • Makenda6 years ago
    Katy azirana na shaddyboo Sana . Ubwo ababajwe nuko basangiye umugabo (davido) video irerekana ukuri kose KATE yatahanye na davido .
  • Gatete6 years ago
    Aho kurakarira itangazamakuru,niyihane.Ubu se abanyamakuru nibo bamusabye kwanika ariya mabere n'ibibero bye?Mu cyongereza baravuga ngo "the truth hurts" (ukuri kuraryana).Bakobwa bacu beza,nimureke kwiyandarika.Mube ba Nyampinga ba kera,barongorwaga bakiri amasugi (vierge).Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe tuzabana binyuze mu mategeko.Mumenye neza ko abasambanyi bose,kimwe n'abajura,abicanyi,etc...batazaba mu Bwami bw'imana dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Bivuga ko batazazuka ku munsi w'imperuka.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli paradizo.
  • Lambert6 years ago
    Ntaho mbona yifatiye ku gahanga itangazamakuru yavuze icyo atekereza.
  • ahubwo wababajwe cyane nuko bavumbuye ko uri indaya kdi ukuri kwawe ku kajya hanze gusa nutihana ikuzimu haragutegereje6 years ago
    Naomeirankunda @.gmail.com
  • Bimawuwa6 years ago
    Hahaha Rwanda female celebrity nimba badashaka ko batangazwa mu binyamakuru bakagombye no kureka uko kwiyamamaza mwitangaza makuru biyita aba celebrities . umuntu yakwibaza iyo mibereho ubayeho ihenze gutyo kunyaka ufite nimba ntaho bihuriye nibyo batangaza. erega ibyo mukora bigenda byigaragaza ,
  • Umuhanuzi Eli6 years ago
    Maze iminsi nitegereza ibijyanye n'ubwamamare, umuco umaze gukaza umurego mu rubyiruko, n'abakuze badasigaye. Igiteye amakenga ni uburyo benshi baturangaza mu kwimenyekanisha, maze bamara kugira isoko bagatangira kwicuruza. Abana b'abakobwa n'abasore beza, bishoye mu muco mubi wo kurarikira ubutunzi, nyamara nta kintu kizwi bakora cyabageza kubyo bifuza byose, bamwe rero banikinga mu cyiswe "ubucuruzi", nyamara bimaze kugaragara ko usibye amaduka biyitirira, nabo ubwabo ni ibicuruzwa byunguka akayabo. Kutagira imirimo, bitumye abantu bishora mu buraya bweruye. Muzababona biyambika ubusa ku mbuga, burya baba bamamaza ibicuruzwa byabo. Leta nidahangana n'ubu bucuruzi bw'abantu, izisanga mu manga, kuko ejo h'u Rwanda ntaho tubona.
  • Kenny6 years ago
    Ngo Celebrities????? My goodness! Wowe uri celebrity wahe??? Uziko za instagram zibashuka mukagirango muri ba Kim Kardashian!? Wowe ubwawe ugiye na kakiru namaguru ntawamenya icyo ushinzwe nkanswe? Nguri umunyamideri?? Wahe? Usibye kwicuruza gusa,? Warangiza ukanaburana? Ntasoni? E cyakoza wenda uri Celebrity kuko wafunzwe uzira kurwana bamwe muritwe turakumenya da!
  • Alice6 years ago
    ese mu byukuri ninde uyobewe ko uyu mukobwa ari indaya ruharwa, yirirwa yicuruza mumahaga amze kuzeguruka abagabo bo mu rwanda abanduza sida none ubu business ayikorera hanze, ese kate uzishushanya kugeza ryari, we na shaddyboo uburaya bwarabokamye ni kukarubanda mwibaze kate wiyita umunyamideli guhagarara mu migina agatega nkindaya zose , ibyaba bakobwa muzaba mubyumva , cyakoza disi mama Jane wamubyeyi wabyaye ikiboze koko
  • Patrick6 years ago
    Iyi siyandaya iherutse kwandikwa yarwanye, ngo bamuvuze ko ari indaya ubuse koko arabona ibye bitazwi, ashatse yabyemera ko ariyo kuko isi yose irabizi ntabwo abanyarwanda ari injiji kuburyo yabapfuka mumaso , ba byeyi izi nshinzi zabakobwa muzirinde abana banyu , kuko bazabashobora mu ngeso zubusambanyi,
  • Bebe6 years ago
    Ariko se wamugani we bamubonye aryamye kujyana mumodoka numuhanzi bivuze kurarana koko
  • 6 years ago
    hahahahahahahha. aho uvuze ukuri kabisa.Mschhh
  • Emmy6 years ago
    Ariko abanyamakuru mwabaye mute n'ubujajwa bwanyu???? Ubuse turamenya ari bande bavugisha ukuri??? Inyarwanda ngo Kate Bashabe, Igihe ngo ni Shaddyboo wajyanye na Davido. Musome iyi nkuru neza (http://www.igihe.com/imyidagaduro/article/davido-yajagajaze-amafoto-ya-shaddy-boo-bakekwa-amababa), murebe uburyo umunyamakuru wa Igihe yavangavanze amazina hamwe ngo kate Bashabe, ahandi ngo ni shaddyboo agashyiramo n'amafoto. Apuuuuu, muri injajwa pe!!! MUjye mureka abana b'abanyarwanda bibereho. Niba ari indaya baramaze ni ibyabo bacuruza ibyo ntibibareba. Ahubwo Kate na Shaddyboo barege uyu munyamakuru w'igihe wabasebeje atya akajya no kuvanga amazina yabo nk'aho atabazi.
  • Fiacre6 years ago
    Ariko izi ndaya bite byazo!, ubwo urumva ufite uruvugiro wa ndaya we?. Banza umenye itangazamakuru meaning yaryo! Ni ugutangaza amakuru nyine abantu bakayamenya!, so ntimukiyandarike ngo nibabavuga mwirakaze, ubwo c iyo baba bavuga iyo mideli yawe nduzi ko ntanayizi ntuba urivuga neza?, hama hamwe maraya we!, tutabazi ubwo butsina bwanyu mwirirwa mucuruza nkinyanya zo muri marato. Ahubwo respect the media and our country, indaya nkawe na ba shaddyboo tumaze kubarambirwa
  • MUHIRE6 years ago
    ariko abanyarwanda muransetsa pee,muri kumushinja ngo ni ndayaa mwararanye koko,uyu mwari ko yiyubaha muri byose kandi akaba anakora cyane kandi abenshi muri kumusebya hano bamwe muri nzererezi zidafite nicyo zimarira mureke kate bashabe ndamukunda cyane she is my role modal,I stand with @kabash turn up my sister,make them talk,komeza kuzamuka cyanee kubera ibi binyoma byabo bigutere imbaraga zo kugera kuzi your dream I love u so much @kate bashabe





Inyarwanda BACKGROUND