Hari ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ubwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cya Davido yamurikiyemo Album ye yise 30 Billions. nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Remera muri parikingi ya Stade Amahoro, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakwirakwijwe amashusho y’umunyamideri Kate Bashabe yinjira mu modoka ya Davido.
Iki gihe havuzwe amagambo menshi cyane ku mbuga nkoranyambaga amenshi ataraciraga akari urutega uyu mukobwa umaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare. Aya mashusho yagaragazaga Kate Bashabe asaba abashinzwe umutekano wa Davido kumureka akinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri Hotel.
Ibi byanarangiye ariko bigenze uyu mukobwa yinjira mu modoka yagombaga kugeza Davido kuri hotel. Nyuma y’amagambo yavuzwe menshi Kate Bashabe yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya hano mu Rwanda. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, tugenekereje amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati:
Mbabazwa bikomeye n'ukuntu itangazamakuru rishushanya abantu, by’umwihariko abakobwa bazwi muri iki gihugu, mwibuke aho igihugu kigeze munamenye aho kivuye, ni ikimwaro kuba mwakwamamaza ibihuha bipfuye. Abasomyi barabizera, abanyarwanda barabizera, ni ukuri mwikoresha nabi icyo cyizere ngo muhimbire umuntu ubuzima bupfuye nyamara rimwe na rimwe mutanamuzi.
Amagambo yuzuyemo uburakari Kate Bashabe yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha
Uyu mukobwa amaze kwandika aya magambo umunyamakuru wa Inyarwanda.com wayabonye yifuje kugira icyo ayamubazaho cyane ko twifuzaga kumenya niba koko aya mashusho yafashwe yaba atari ukuri cyangwa ngo atangarize abamufashe nabi ku ruhande rwe ukuri nyako. Kate Bashabe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko ibyo yatangaje yumva bihagije nta kindi yakongeraho.
Kate Bashabe yanditse ibi nyuma yo kutanyurwa n’aya mashusho yagiye mu itangazamakuru ndetse n’uburyo abantu bayafashe, icyakora nanone yanga gutangaza uruhande rwe rw’ukuri abantu bakabaye bafata muri aya mashusho ahubwo ahitamo kwikoma itangazamakuru ryo mu Rwanda arishinja gufata nabi abakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda.
Kate Bashabe ni umwe mu banyamideri bakomeye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO