Komezusenge Jean Pierre ukoresha izina rya John P, ni umusore ukora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’amajwi aho akorera muri studio ya Dream Records i Remera. Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye z’abahanzi banyuranye, kuri ubu John P nawe yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Umusitari’.
John P avuga ko yakuze akunda umuziki ndetse atangira kuwitoza no kuwiga akiri muto, kuri ubu akaba afite grade ya 5. Uyu musore kandi yigeze no kuza mu ba mbere mu marushanwa y'umuziki yari yateguwe na Minisiteri y'Umuco na Siporo ifatanije n'icyahoze ari ihuriro ry'abanyamuziki hamwe na Care International.
John P
Nyuma yerekeje muri Kenya kunononsora ibijyanye no gutunganya umuziki mbere y'uko agaruka mu Rwanda agatangira kubikora nk'umwuga muri Dream Records, ndetse akaba yaragiye akina piano bar(gucuranga piano abantu bafata amafunguro )ahantu hatandukanye harimo Gorira, Mille Corines, Hill top n'ahandi.
Kanda hano wumve iyi ndirimbo yise 'Umusitari'
Mu kiganiro twagiranye n’uyu mu producer ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yise 'Umusitari', yadutangarije ko kenshi inshuti ze za hafi zagiye zimubwira ko nubwo umwanya munini awufata afasha abahanzi gutunganya indirimbo zabo, yaba anafite impano yo kuririmba ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gukora iyi ndirimbo ye ya mbere.
Icyo navuga ni uko nshaka kurushaho kwerekana ko mu muziki nyarwanda ko dushoboye mfatanyije na bagenzi banjye basanzwe bagaragara mu muziki nyarwanda tukereka amahanga ko natwe dushoboye cyane ko numva abanyarwanda dushoboye ahubwo habura kwitinyuka kandi tukanakundisha abanyarwanda umuziki wacu kuko niturushaho gukora ibyiza bazarushaho kubikunda. John P aganira na Inyarwanda
Yongeyeho ati “ Kenshi bagiye bakunda kumbwira ko kuririmba nabyo nabikora neza ko ndetse nkwiye kugerageza amahirwe. Iyi ndirimbo ndizera abantu bari buze kuyikunda.”
Kanda hano wumve 'Umusitari' ya John P
TANGA IGITECYEREZO