RFL
Kigali

Ama G na Bruce Melody bamaze igihe bakimbiranye basohoye indirimbo bahuriyemo na Uncle Austin-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2018 10:16
0


Muri iyi minsi hari kuvugwa umwuka mubi hagati y'abahanzi Ama G The Black na Bruce Melody , icyakora kuri ubu aba bahanzi bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise 'Ikotomoni' bakoranye na Uncle Austin. Kugeza ubu haribazwa niba aba bahanzi baba biyunze ku buryo iyi ndirimbo yashyizwe hanze habayeho ubwumvikane.



N'ubwo iyi ndirimbo yageze hanze, nta gikorwa na kimwe cyamamaza iyi ndirimbo Ama G na Bruce Melody barayikorera. Gusa birashoboka ko ari ukubera ko ari bwo igisohoka. Twifuje kubaza Ama G The Black na Bruce Melody niba ibibazo byavugwaga hagati yabo byararangiye cyangwa bigikomeje ku buryo umubano w'aba bahanzi waba ukomeje, gusa impande zombi ntibyakunze ko batuvugisha.

Ama G The Black

Ama G The Black na Bruce Melody bagiranye ikibazo nyamara basanzwe ari inshuti magara z'igihe kinini

Amakuru ahari ni uko iyi ndirimbo ari iya Ama G The Black ndetse abaganira bya hafi n'uyu muraperi bahamya ko kuyishyira hanze ari uko ariyo ndirimbo yagombaga gukurikiraho ku buryo nta cyagombaga kumusibya. Amakuru atugeraho avuga ko Ama G The Black akunze kumvikana aganirira inshuti ze za hafi ko atizeye neza niba amashusho y'iyi ndirimbo bizamworohera kuyakora cyane ko umubano we na Bruce Melody udahagaze neza kandi ari umwe mu bakenewe.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IKOTOMONI' YA AMAG THE BLACK NA BRUCE MELODY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND