RFL
Kigali

Nyuma y'amasaha make gusa MC Tino amuritse Album ye ya mbere 'Umurima' yahise agira ibyago

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 10:10
1


Ku wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 ni bwo Mc Tino yamurikaga Album ye ya mbere yise 'Umurima' iyi akaba yarayimurikiye mu gitaramo yakoreye muri Wakanda Villa ahari hakoraniye abantu benshi bari baje gushyigikira uyu muhanzi utaramara igihe kinini aririmba ku giti cye dore ko yamamaye cyane mu itsinda rya TBB.



Mc Tino wari utangiye kwishimira uko igitaramo cyagenze ndetse anashimira abamufashije bose yaje kwakira inkuru mbi ko nyirakuru ubyara se yitabye Imana azize uburwayi. Iyi nkuru y'incamugongo yashegeshe uyu muhanzi wari utangiye kwishimira uko igitaramo cye cyagenze. Yagize ati" Ibyishimo by'akanya gato koko, ubuse ugiye gute koko nyogokuru..."

Mc Tino

Mc Tino yapfushije nyirakuru nyuma y'amasaha make arangije igitaramo cye

Mc Tino yabwiye Inyarwanda.com ko nyirakuru we yatabarutse ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 aho yari atuye muri Uganda azize uburwayi dore ko yari amaze iminsi kwa muganga. Kuri ubu Mc Tino ni umwe mu bahanzi bavuye mu matsinda bagatangira gukora umuziki ku giti cyabo aho kuri ubu yamaze no gukora Album ye ya mbere 'umurima' ari wenyine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patson5 years ago
    be sorry blada...kdi be strong RIP to that grand ma kdi may her soul rest in peace





Inyarwanda BACKGROUND