RFL
Kigali

Nyuma ya Wema Sepetu, Vanessa Mdee na we yatawe muri yombi kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/03/2017 19:11
0


Mu minsi yashize, benshi mu byamamare bo muri Tanzania bashyizwe ku rutonde rw’abacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge. Vanessa Mdee yari umwe muri bo, ku wa 3 tariki 08/03/2017 yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.



Ubwo yatumizwaga na polisi ya Dar Es Salaam, Vanessa Mdee usigaye wiyita Vee Money yari mu mishinga y’umuziki we muri Afurika y’Epfo, amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe n’ushinzwe kumuburanira mu mategeko ari we Aman Tenga.

Vanessa Mdee ari mu maboko ya polisi

Vanessa Mdee ngo ari kubazwa kuri sitasiyo ya polisi, umunyamategeko we akaba yaranatangaje ko mu misni yashize polisi yasatse inzu ya Vanessa Mdee ndetse anajyanwa mu bitaro bya leta ngo asuzumwe harebwe niba nta biyobyabwenge bimuri mu mubiri.

Atawe muri yombi nyuma y’uko yari ku rutonde kumwe na Diamond Platnumz, Ray C n’abandi.  Wema Sepetu we yari yatawe muri yombi rugikubita, akimara gufungurwa yahise ava mu ishyaka riri ku butegetsi CCM, ubu akaba asigaye abarizwa muri CHADEMA.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 ni bwo umuhanzi Lady Jay Dee yashyize ubutumwa bugaragaza ko yifatanije na Vanessa Mdee mu bihe arimo bitamworoheye, yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bamwe babifata nk'agashinyaguro abandi bavuga ko abantu ari nta munoza kuba bakeka ko Lady Jay Dee yaba ari kwigamba kuri mugenzi we.

Uru rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwatangijwe muri Tanzania nyuma y’uko hari abanyatanzaniya baherutse kwicwa bamanitswe mu Bushinwa bazira kwinjizayo ibiyobyabwenge bikomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND