RFL
Kigali

Nyuma ya Sandra Teta, Dereck (Active) yaba yarishumbushije Ciney? – Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/10/2016 14:06
7


Hashize amezi agera kuri atatu Dereck atandukanye na Miss Teta Sandra, nta kanunu k’umuhungu wamaze kwigarurira Miss Teta Sandra, gusa magingo aya byatangiye kunugwanugwa ko uyu musore wo mu itsinda rya Active yaba yarishumbushije umuhanzikazi Ciney nkuko binagaragara mu mafoto baherutse gufotorwa.



Ibi byatangiye gukekwa mu minsi yashize, byaturitse ubwo aba bombi bahuriraga mu muganda wahuje abahanzi, agatoki ku kandi umwe ntansige burikanya bari kumwe, byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda agira amakenga arabegera ngo ababaze niba koko baba baramaze kwinjira mu rukundo. Umunyamakuru yegereye Ciney yanze kugira icyo abivugaho aryumaho agira ati” Ntacyo nabivugaho wenda byashoboka kimwe nuko bitaba byo ariko ntacyo nabivugaho.” Aya magambo ameze nkayo Dereck  nawe yabwiye umunyamakuru.

 

dereckdereckBarebana akana ko mu jisho biteze gafotozi ubafotoradereckdereckByari ibyishimo kuri aba bombi mu Karere ka Nyanza

Icyakora nubwo aba bombi bahakana aya makuru abantu baba hafi ya Dereck barahamya ko urukundo hagati yabo ruhari ndetse rwamaze gushinga imizi, aba bombi ngo bakunze guhura bagasangira nubwo bagiye babihisha itangazamakuru. Umunyamakuru wa Inyarwanda yabajije Dereck niba akunda guhura na Ciney ku ruhande maze uyu musore avuga ko ntabyinshi avuga ku mubano we n’uyu muhanzikazi icyakora avuga ko gusangira niyo byaba byarabayeho nta gishya kuko bishoboka ko umuntu yasangira nundi yaba ari inshuti ye cyangwa ari inshuti isanzwe.

dereckdereckdereckMu bitugu no mu mugongo wa Dereck niho Ciney yumviraga akayaga n'akazuba ko mu majyepfo mu karere ka Nyanza

Nibyo koko baryumyeho ubwo babazwaga n’umunyamakuru, gusa imyitwarire yabo mu karere ka Nyanza yo kuba bari kumwe umunota ku wundi agatoki ku kandi, kabone nubwo bari mu muganda yatumye buri umwe yibaza ko hari icyaba cyihishe inyuma y’uyu mubano udasanzwe bagaragazaga mu gikorwa cy’umuganda.

Ese koko Ciney yaba yaramaze kwigarurira umutima wa Dereck, nawe bikaba gutyo? Iminsi izabitugaragariza...

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO SLOW DOWN ACTIVE IHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean makumi7 years ago
    ryumwana wangu giravuba kbs ari kuneka
  • 7 years ago
    Urukundo ruhe? Urabona aba atari ugushaka hit? Ejobundi muzaba muvuga ngo bari mu ifatwa ryamashusho
  • Kaze 7 years ago
    Type banza afite imiti atera abakobwa kuko ntibyumvikana
  • Ntabwoba7 years ago
    Asyi we aka gahungu mbona ari nka ka escrot.
  • uuuy7 years ago
    Ciney ko utakiririmba kdi wari ubizi ubarusha byose i mean kuririmba, inganzo, ubwiza,..... prz, don't give up. lv U
  • Washington7 years ago
    Wapy pe
  • Niyonsaba Modeste7 years ago
    Ee Ntabwobyoro Shye Pe Ubuse Drek Asigaye Akora Music Cyangwa Asigaye Akora Urukundo





Inyarwanda BACKGROUND