RFL
Kigali

Nyuma ya Safi Madiba, Nizzo Kaboss nawe araca amarenga ko yaba agiye gukorana indirimbo na Social Mula

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2017 10:12
1


Mu minsi ishize havugwaga inkuru zuko Safi Madiba yaba yaravuye muri Urban Boys, icyakora imbarutso yabaye kuba yarifashe agakorana indirimbo na Meddy bucece begenzi be batabizi , ibi byatumye batangira kuvuga ko yabigumuyeho. Magingo aya na Nizzo yamaze guca amarenga ko yaba agiye gukora indirimbo ye na Social Mula.



Uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho ifoto ari kumwe na Social Mula ndetse na Iyzo Pro atangaza ko hari ikintu gihishe bari gutegurira abakunzi ba muzika. Kuba aba ari abahanzi b’umuziki ntagitunguranye kuba ibyo yacagamo amarenga byaba ari indirimbo bari gukorana n’uyu mu producer uri kuzamuka Iyzo Pro bityo icyo bashinjaga Safi Madiba kikaba ari cyo na Nizzo Kaboss agiye guhita akora cyane ko aca amarenga ko yaba agiye gukorana indirimbo na Social Mula.

nizzoAbinyujije kuri Instagram ye Nizzo yacaga amarenga ko agiye gukorana indirimbo na Social Mula

Twifuje kuvugana n’impande zombi ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 telefone zabo zose ntizacagamo icyakora mu minsi ishize ni bwo havugwaga ko Social Mula ashobora kwerekeza muri Urban Boys gusimbura Safi Madiba, gusa we abinyujije mu binyamakuru binyuranye akaba yarahakanye aya makuru. Gusa ubucuti bwabo butuma aba bahanzi bose nta gitangaje cyabamo mu gihe baba bakoranye indirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'GOT IT' YASHYIZE HANZE NYUMA YO KUVA MURI URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ese nkiyibwa ngo ni Nizzo muba muyitubwirahwiki koko





Inyarwanda BACKGROUND