RFL
Kigali

Nyuma ya’ Nimba umugabo’, Lil G agiye kumurika album ahamya ko ifite umwihariko

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/12/2015 9:35
5


Nyuma y’imyaka 2 ishize Lil G amuritse album yise ‘Nimba umugabo’ mu mpera za 2015 uyu muhanzi nibwo azamurika album ye nshya .



Ku itariki 26 Ukuboza 2015  nibwo uyu muhanzi ateganya kumurika Album yise’Ese ujya unkumbura’. Ni album ahamya ko izaba itandukanye niyo aheruka kumurika . Ati “ Nayise kuriya kubera ko iriya niyo ndirimbo iriho nakunze kurusha izindi kandi ivuga  inkuru mpamo y’ibintu byambayeho. Izaba itandukanye na ’ Nimbumugabo’ namuritse tariki 05/01/2013. Izaba ari nziza, ifite udushya nk’umuntu ugenda ukura. Umwihariko wayo ni uko izaba ikubiyemo ubutumwa bwo mu buzima tubamo bwa buri munsi.”

Yongeyeho ati " Uretse kumurika album, nzanagaragariza abakunzi ba muzika nyarwanda, abahanzi bashya bafite impano nasinyishije muri Label yanjye ya Round Music."Uyu muhanzi yatangarije inyarwanda.com ko aho azayimurikira hakiri ibanga ndetse akazahahishurira abakunzi be mu minsi ya vuba.

Umuhanzi Lil G

Abahanzi bazamufasha kumurika iyi album ngo bazaba biganjemo abo bakoranye indirimbo zikubiye kuri iyi album izaba iriho indirimbo 8. Lil G avuga ko bose bazaba ari abahanzi nyarwanda, nta munyamahanga azifashisha mu imurikwa rya’Ese ujya unkumbura’.

Kanda hano wumve indirimbo’Ese ujya unkumbura’ ya Lil G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • valentine tamara 8 years ago
    Cool Lil g we komereza aho tuzacike itege
  • 8 years ago
    Komereza.aho.lil.g'nzaza.naribi
  • IRADUKUNDA8 years ago
    NIBYIZA LIL G
  • 8 years ago
    Amamara mwana!
  • Dj8 years ago
    Amamara mwana!





Inyarwanda BACKGROUND