Nyuma y’imyaka 2 ishize Lil G amuritse album yise ‘Nimba umugabo’ mu mpera za 2015 uyu muhanzi nibwo azamurika album ye nshya .
Ku itariki 26 Ukuboza 2015 nibwo uyu muhanzi ateganya kumurika Album yise’Ese ujya unkumbura’. Ni album ahamya ko izaba itandukanye niyo aheruka kumurika . Ati “ Nayise kuriya kubera ko iriya niyo ndirimbo iriho nakunze kurusha izindi kandi ivuga inkuru mpamo y’ibintu byambayeho. Izaba itandukanye na ’ Nimbumugabo’ namuritse tariki 05/01/2013. Izaba ari nziza, ifite udushya nk’umuntu ugenda ukura. Umwihariko wayo ni uko izaba ikubiyemo ubutumwa bwo mu buzima tubamo bwa buri munsi.”
Yongeyeho ati " Uretse kumurika album, nzanagaragariza abakunzi ba muzika nyarwanda, abahanzi bashya bafite impano nasinyishije muri Label yanjye ya Round Music."Uyu muhanzi yatangarije inyarwanda.com ko aho azayimurikira hakiri ibanga ndetse akazahahishurira abakunzi be mu minsi ya vuba.
Umuhanzi Lil G
Abahanzi bazamufasha kumurika iyi album ngo bazaba biganjemo abo bakoranye indirimbo zikubiye kuri iyi album izaba iriho indirimbo 8. Lil G avuga ko bose bazaba ari abahanzi nyarwanda, nta munyamahanga azifashisha mu imurikwa rya’Ese ujya unkumbura’.
TANGA IGITECYEREZO