RFL
Kigali

Garasiyani (Seburikoko), Rutura na Ben Nganji bagiye gususurutsa abatuye i Huye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2017 15:29
1


Mu minsi ishize i Gikondo muri Ambassador’s Park habereye igitaramo gikomeye cyo gusetsa aho abanyarwenya Garasiyani, Rutura na Ben Nganji basusurutsaga abantu, kuri ubu abatuye umujyi wa Huye nibo batahiwe gusetswa n’aba banyarwenya b’inkingi za mwamba muri Comedy (Urwenya) nyarwanda.



Garasiyani uzwi nka Seburikoko cyangwa Sekaganda yamenyekanye cyane mu mafilime aho akunze gukina bikarangira yitiriwe izo filime kubera ubuhanga bwe mu gukina anasetsa abantu, Rutura, Nkusi Arthur nkuko yitwa ni umunyarwenya umaze kubigira umwuga gusa nanone ufatwa nk’umwe mu ba nyarwenya b’u Rwanda bari ku rwego mpuzamahanga bitewe n’inshuro amaze gusohokera igihugu agiye guhurira mu bitaramo n’abandi banyarwenya bakomeye bo mu karere. Aba kimwe na Ben Nganji uzwi cyane mu rwenya yahimbye rwitwa ‘Inkirigito’ nibo bambariye gutaramira abanya-Huye.

comedy

Ng'iki igitaramo kigiye kubera Huye

Iki gitaramo cy’aba banyarwenya kizabera ahazwi nka Club 144 mu nyubako yo kwa Semuhungu, ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 kwinjira bikaba ari amafaranga 1500frw kuri buri wese wifuza kuzitabira iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fatina7 years ago
    turabishimiye sana barabizi barashoboye.badusure ni burasirazuba muri kayonza mukarange





Inyarwanda BACKGROUND