RFL
Kigali

Nyuma ya Karim Benzema, Rihanna yaba ari mu rukundo na Lewis Hamilton

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2015 10:02
4


Rihanna wavuzweho kuba mu rukundo na Karim Benzema, umukinnyi w’icyamamare ku isi mu mupira w'amaguru, muri iyi minsi hari andi makuru avuga ko uyu muhanzikazi ari mu rukundo rw’ibanga na Lewis Hamilton.



Umuhanzikazi Rihanna uri mu rukundo na Lewis Hamilton umwongereza uzwi mu isiganwa ry’amamodoka, The Sun yatangaje ko kuri ubu bari mu bihe byiza by’urukundo kuva muri Gicurasi uyu mwaka ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga na cyane ko badakunze guhura kenshi.

Rihanna na Lewis Hamilton bamaze igihe bakundana mu ibanga

Mu minsi ishize, Rihanna ubwe akaba ariwe wahamagaye Lewis Hamilton akamusaba ko bajyana mu iserukiramuco Rock rizaba muri Nzeri, kugirango bishimane, bamarane igihe kinini baganira dore ko buri umwe yari amaze igihe ahugiye mu bye byatumaga badahura ngo baganire.  

Rihanna akunze kurangwa n'imyambarire itavugwaho rumwe, ndetse ni umwe mu byamamare bimaze gukundana n'abasore benshi

Rihanna yari amaze igihe kitari gito avugwaho kuba mu rukundo na Karim Benzema naho Lewis Hamilton we, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo yatandukanye n’uwari umukunzi we Nicole Scherzinger.

Karim Benzema na Rihanna bavuzweho kuba mu rukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dad8 years ago
    Rihana byaramuyobeye pe, ndi nkawe nakwisabira Chris gusubirana kabisa byaruta!
  • Jc8 years ago
    Uyu mukobwa arajajaba pe! Bizarangira yisanga asaje nta numwana afite
  • bebe8 years ago
    uyumukobwa nindaya pe kabishwe Chris b yaramwanze ntashobotse
  • carine8 years ago
    Nta gitangaza,none ko baba bamaze kubona icyo baba bashaka?hakurikiraho kugenda nyine.





Inyarwanda BACKGROUND