RFL
Kigali

Nyuma y'igitaramo cya PGGSS8, Jay Polly, Bluestone, Rafiki na Jack B barasusurutsa ab’i Huye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2018 11:19
0


Abanyamuziki bakomeye mu Rwanda barimo umuraperi Jay Polly, umunyamuziki Aime Bluestone, umwami wa Coga Style Rafiki ndetse n’umuririmbyi akaba n’umubyinnyi Jack Ba bazataramira ab’i Huye nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya 8.



Iki gitaramo cy’aba bahanzi gitenganyijwe kuba mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018 nyuma y’isozwa ry’igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe abahanzi icumi bahataniye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani (PGGSS8).

Iki gitaramo kizaba tariki ya 16 Kamena 2018 kizacurangwamo na Dj Fabiola ndetse na Dj Kym kibere muri Hotel Crado. Biteganyijwe ko kizatangira saa mbili z’ijoro kugeza bucyeye. Aime Bluestone ugiye kuririmbira i Huye afite indirimbo zakuzwe nka ‘Sorry Mama ’yafatanyije na Mento Africa, ‘Mumporeze’, ‘Gutyo’ yakoranye na Uncle Austin ndetse na ‘Sintambara’ yamushyize mu ruhando rw’abanyamuziki.

aime bluestone

Aime Bluestone

Rafiki umwami wa Coga Style, yisangije amateka yo kuba ari umuhanzi wakunzwe mu myaka yo ha mbere ubwo muzika nyarwanda yatangiraga kugera ku isoko muri 2009 na n'ubu aracyakora muzika. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Gikomondo’,  'Bwongoza 4' yahuriyemo na Jay Polly na Clovis, 'Ramba ramba', ‘Irona’ yitiriye mixtape n’izindi nyinshi zatumye agifite ikuzo ry’umwami wa Coga Style.

jay polly

Jack B na Rafiki

Jack B ni umusore uhinduranya deredi unakunze kubyina cyane iyo ari ku rubyiniro. Afite indirimbo nka ‘Ndabaruta’, ‘Diaspora’, 'Umwambaro', 'Humura' n’izindi nyinshi zatumye akomeza kwigaragaza mu ruhando rwa muzika. Jay Polly ari mu bahanzi bakomeye yegukanye ibihembo bitandukanye kugeza ku irushanwa ritigisa imitima ya benshi rya Primus Guma Guma Super Star, afite indirimbo nyinshi zakunzwe na n'ubu nka, ‘Akanyarirajisho’, ‘Oh My God’, ‘Ku musenyi’, 'Malaika','Niyibizi', 'Too much' yakoranye n'abahanzi banyuranye n’izindi nyinshi zatumye akundwa mu njyana ya Hip Hop.

rafiki

 Jay Polly

REBA HANO Sorry Mama ya Mento Africa ft Aime Bluestone






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND