Croidja ni umwe mu basore bamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda, aho yari umwe mubagize itsinda rya Just Family kuva ryatangira kugeza risenyutse akaza kwerekeza muri Afrika y’Epfo aho yakomereje umwuga we wo kudoda yari asanzwe afatanya na muzika ariko akavuga ko namara kumenyera neza azasubukuru ibikorwa bye agakora muzika ku giti cye(solo)
Ibi Croidja yongeye kubihamya mu minsi yashize aho yadutangarizaga ko yatangiye kujya mu biganiro na bamwe mu ba producers ndetse n’amazu atunganya muzika muri Afrika yepfo ngo babe bamufasha gukora ibihangano bishya no kubimenyekanisha, gusa kuri ubu uyu muhanzi ahamya ko yamaze gusanga ibi byose ari ubuyobe ahitamo inzira yo gukurikira Allah nkuko abyivugira yaje gusanga idashobora kubangikanywa na muzika.
Ubu Croidja ashyize imbere imyemerere ye y'idini no kunoza umwuga we wo kudoda
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, kuri uyu wa Gatanu, abajijwe aho ageze ategura gusubukura ubuhanzi bwe. Mu magambo ye yagize ati “ Sinakubeshya rwose nabonye ibintu bya music kabisa wapi”
Mu gusobanura impamvu yatumye afata iki cyemezo. Croidja yakomeje agira ati “ Nafashe icyemezo cyo kuvuga ngo reka mpagarike imiziki kuko byatuma kandi njya muri za nzira zituma umuntu amenyekana kandi bihabanye na Allah. Iki nicyo gituma navuze nti reka umuziki nkuhagarike kuko idini ryanjye rimaze kunyinjiramo cyane kandi Iman(mfite ububyutse/ubushake)indimo cyane ku buryo nafashe icyemezo cyo kureka umuziki kuko ntibijyanye n’idini kandi imbere ya Allah umuntu yabazwa byinshi niyo mpamvu nafashe iki cyemezo kabisa.”
Uhereye ibumoso, Jimmy, Croidja, umukobwa wari wabaherekeje ku itapi itukura(red carpet)mu birori bya Salax Awards 2009 na Bahati
Criodja yari azwi cyane muri Just family nk’umuhanzi uyobora bagenzi be(lead vocalist/lead singer), aho benshi bakundaga cyane ijwi rye n’ubuhanga yari afite mukurikoresha. Indirimbo Mama ni mama yakoze mbere y’uko yishyira hamwe na bagenzi be ba Just Family nayo ikaba yaramamaye cyane mu Rwanda.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Mama ni mama'
Croidja muri iyi minsi aragaragaza umutima wo guca bugufi ku Mana(Allah)afata nk'umucamanza w'ubuzima bwe
Croidja afashe iki cyemezo cyo kureka muzika kubera ibyo yita imyemerere ye, nyuma y’uko mugenzi we Bahati bahoranye muri Just family nawe yabaye umurokore gusa we agahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afatanya no gukora film nazo za gospel.
Bahati imbere y'iteraniro ubwo yatangaga ubuhamya nyuma yo kwakira agakiza
Uyu akaba yaranatanze ubuhamya bw’uburyo we na bagenzi be bahoze bari muri Just Family ubwo bari bamaze kuba batatu Kim Kizito amaze kuyivamo bayobotse inzira y’ubupfumu batangira gukoresha imbaraga z’umwijima kugirango barusheho kuzamuka.
Ubuhamya bwe bamwe barabwemeye abandi babwamaganira kure
Ibi byaje gushimangirwa n’uyu Croidja gusa avuga ko mu buhamya bwa Bahati harimo byinshi by’ibinyoma bitaribyo yagiye agoreka agamije kuryoshya inkuru n’izindi nyungu ze bwite, byatumye aba bagabo bombi batanacana uwaka dore ko nyuma y’ubu buhamya baje guterana amagambo mu itangazamakuru.
Kanda hano wongere urebe ubuhamya bwa Bahati
Kibikiratorwa Radjabu wamenyekanye nka Croidja yari asanzwe ari umuyoboke w'idini ya Islam gusa kuri ubu avuga ko yacengewe cyane n'imyemerere bituma abona ko gukora umuziki ari ubuyobe
Aha Just family bari bakiri bane, Uhereye i bumuso ni Bahati, Jimmy(M Green), Kim Kizito na Croidja
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Turiho' bamenyekaniyeho cyane ubwo bari bakiri bane
Reba amashusho y'indirimbo 'Bakubwire'
Nyuma, iyi ndirimbo 'Bareke' baje kuyisubiranamo na Miss Jojo
Reba 'Bindimo' bakoranye na Bull Dogg
Ese wowe ni iyihe ndirimbo ikwibutsa iri tsinda bigaragara ko ritazagaruka ukundi?
TANGA IGITECYEREZO