RFL
Kigali

Nyuma y’urupfu rwa Radio ,Weasel agiye gushyira hanze indirimbo yaririmbiwe Imana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/10/2018 18:31
0


Weasel Manizo ,wafashe inzira yo gukomeza kuririmba nyuma yo gutandukanywa n’urupfu na Radio baririmbanaga mu itsinda ,indirimbo ye ya 2 aririmba ku giti cye yahisemo kuyiririmbira Imana.



Ntibyari bisanzwe bimuzwiho cyane gukora indirimbo nk’izi zaririmbiwe Imana ,bitandukanye na Radio (RIP )bahoze baririmana mu itsinda Good life.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ”Mpa Love” aririmba wenyine,igakundwa Weasel Manizo yahisemo gutura Imana indirimbo ye ya 2

                   

Ni indirimbo ari gukorana n’undi muhanzi Levixone usanzwe amenyerewe mu muziki w’indirimbo zirirmbirwa Imana.

Icyakora Weasel nta byinshi yatangaje kuri iyi ndirimbo aho izakorerwa cyangwa ubutumwa buyikubiyemo ,yewe n’igihe izashyirirwa hanze.

Gusa Weasel yemeje ko  umunyamuziki umaze kumenyekana akorera indirimbo benshi mu byamamare muri Uganda Nessim niwe uri gukora iyi ndirimbo.

Weasel yemeje aya makuru yose abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishisje amashusho y’a aba baombi bari muri situdio bari kwifata amajwi.

Bigeye.ug

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND