Muri Mutarama 2017 ni bwo byamenyekanye ko Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yatandukanye na Diane Ingabire biteguraga kurushinga, iyi nkuru ijya kwamamara yakurikiwe n’indi yuko uyu mukobwa yamaze gusimbuza Platini umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba bwa mbere yaje gusura umukunzi we i Kigali.
Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore witwa Rutayisire Fiston usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010 akaba ari bwo yaherukaga kubona n'amaso Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys. Uyu musore nyuma y’imyaka igera k’umunani yagarutse mu Rwanda aho yaje gusura umukunzi we ndetse n’umuryango we muri rusange.
Diane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo atewe no kuba umukunzi we yaje kumusura hano mu Rwanda. Icyakora nubwo ari gushyira hanze amafoto bari kumwe kenshi nta byinshi kuri gahunda nyiri izina z’ubuzima bw'aba bombi birimo na gahunda z’ubukwe, ariko amakuru ahari ni uko uyu musore ukundana na Diane Ingabire amaze iminsi mu Rwanda ndetse kimwe mu byamuzanye hakaba harimo no gusura umukunzi we.
Diane Ingabire yatandukanye na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys mu ntangiriro za 2017 nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bakundana ndetse byanavugwaga ko bari bari mu myiteguro yo kurushinga. Kuri ubu amwe mu makuru ahari atizewe neza cyane ko ba nyiri ubwite bataragira icyo bayavugaho ni uko Fiston Rutayisire na Ingabire Diane bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Diane na Fiston bari kuryoherwa n'ubuzima bw'urukundo mu mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO