RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka urenga atandukanye na Platini, Ingabire Diane yahuye bwa mbere n’umusore yamusimbuje waje i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 14:07
10


Muri Mutarama 2017 ni bwo byamenyekanye ko Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yatandukanye na Diane Ingabire biteguraga kurushinga, iyi nkuru ijya kwamamara yakurikiwe n’indi yuko uyu mukobwa yamaze gusimbuza Platini umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba bwa mbere yaje gusura umukunzi we i Kigali.



Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore witwa Rutayisire Fiston usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010 akaba ari bwo yaherukaga kubona n'amaso Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys. Uyu musore nyuma y’imyaka igera k’umunani yagarutse mu Rwanda aho yaje gusura umukunzi we ndetse n’umuryango we muri rusange.

Diane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo atewe no kuba umukunzi we yaje kumusura hano mu Rwanda. Icyakora nubwo ari gushyira hanze amafoto bari kumwe kenshi nta byinshi kuri gahunda nyiri izina z’ubuzima bw'aba bombi birimo na gahunda z’ubukwe, ariko amakuru ahari ni uko uyu musore ukundana na Diane Ingabire amaze iminsi mu Rwanda ndetse kimwe mu byamuzanye hakaba harimo no gusura umukunzi we.

Diane Ingabire yatandukanye na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys mu ntangiriro za 2017 nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bakundana ndetse byanavugwaga ko bari bari mu myiteguro yo kurushinga. Kuri ubu amwe mu makuru ahari atizewe neza cyane ko ba nyiri ubwite bataragira icyo bayavugaho ni uko Fiston Rutayisire na Ingabire Diane bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

DianeDianeDiane na Fiston bari kuryoherwa n'ubuzima bw'urukundo mu mujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbimbu5 years ago
    Platin nimbwa man ntiyashobora kubaka
  • 5 years ago
    imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ihakura inda kabati mbiswa ra hari igihe wifuza kugaruka ukabibura igihe cyaragutaye
  • veneranda5 years ago
    ntimukatubeshye ubwo iyo ndaya ngo ni Diane yayishyuye kugirango mutubeshye uwo muhungu yaje mu bukwe bwa mwene nyina kdi ntamaze imyaka umunani yonyine kuko yavuye mu Rwanda muri 2015
  • 5 years ago
    iyo utubashye ikiremwa cyuwiteka wowe uba uriki ?
  • mc.matatajado5 years ago
    ibyurukundo namayobera burya bavandi reka mvuge nti *NTAWAMENYA*
  • khalifa the bluz5 years ago
    Uwo musore witwa Fiston ndamuzi na bene nyina aje mubukwe bwa mukuru we uba mubwongereza ugiye gushaka umukobwa winshuti ya diane witwa Jojo aheruka hano vuba cyane asindira kimironko munsi yagakali aho bitaa kwa Theo diane we nawe ntacyo utwaye mwese muri bamwe wanze platini umusore uri serious muri byose ngo ukurikiye cash abo ba nyakibungo se bazakumarira iki ntabukwe bwawe na Fiston mbona kbsa amahirwe masa murukundo rwanyu ujye ushishoza mbere yokwanga umuntu wanze umusore wagukundaga kandi wicyitegererezo de plus Uzi gukora cyane unafite inshuti nziza zamugira Inama ifashe iyo ngegera urambabaje cyakoze
  • 5 years ago
    mujye muvuga ibyo muzi neza uyu muhungu yaje mubukwe bwa mukuru we suwo mukobwa mwamuzanye!!!!
  • nzabandora5 years ago
    mbimbu sinzi niba uri umugabo cg uri igitsinagore gusa wigaye kwifata ukita umuntu imbwa mu ruhame si umuco si ubunyarwanda tujye twiga no kuganira mu ruhame.ubwo c uhera kuki wita umusore witunze imbwa?
  • Rikomo5 years ago
    Iyi ndaya yitwa Diane kuyibeshyaho ko yavamo umugore ni ubuhumyi butabaho. Hari ikigabo cyitwa Zitoni ahora abeshya ko ari tonton wacyo kandi bizwi neza ko ari boss we akaba na sugardady we, yariye nyina none asigaye arya n'umwana, utabizi ni utazi iyi kigali none akirirwa abeshya ko muyomba, ainyaaaaa. Fiston yaje mu bukwe bwa mukuru we ntimukabeshye abanyamujyi, kandi yagiye USA ejo bundi 2015 ibyimyaka 8 sinzi aho mubivanye. Igisekeje nibwo bwa mbere babonanye ariko inkundo zubu zo kuri instagram wagira ngo bari baziranye bya wapi muzumirwa. Umusore nawe akagenda azi ko yashatse umugore shyengye arababaje gusa ntazatinda kubona ko yibeshye. Diane ntabwo yashobora guhisha ingeso. buriya uburere ni ngenzi, diane rero uburere bwaramwihishe mukobwa wabandi. Umunyarwanda yise umwana we Nzabandora
  • Didy5 years ago
    Sha reka nkubwize ukuri platin ntacyo yahombye rwose ndiwe najya nicara nkashima imana





Inyarwanda BACKGROUND