RFL
Kigali

Nyuma y'umwaka urenga Aidan TKay waririmbanaga na Dj Pius muri Two 4Real agiye kugaruka mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2017 14:43
0


Itsinda rya Two 4Real ryamamaye mu Rwanda mu myaka itambutse kubera indirimbo zabo zamamaye zirimo; Imitobe, Agakayi n’zindi zinyuranye, iri tsinda ryaje gusenyuka Dj Pius atangira umuziki we ku giti cye, Aidan TKay baririmbanaga asa nubivuyemo.



Aidan Tkay wicecekeye akamera nk'uvuye muri muzika, nyuma y’iminsi mike yaje gushaka umugore ndetse ava mu Rwanda ajya gutura muri Australia aho abana n’umuryango we, Dj Pius yahise atangira kwikorana akorana indirimbo na Dr Jose Chameleone, Good lyfe n'izindi ze akomeje gushyira hanze.

Two4realItsinda rya Two 4Real mbere yuko risenyuka

Magingo aya Aidan Tkay wasaga n'uwavuye mu muziki yongeye kuwugarukamo nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook atangaza indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba. Indirimbo ‘Anociata’ Tkay Aidan yayikoranye na producer Nessim uharawe cyane muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

TKAY

Indirimbo nshya T Kay Aidan agiye gushyira hanze yitwa Anocita

Iyi ikaba iri bujye hanze isaha ku isaha nkuko tubikesha umwe mu bakorana bya hafi n’uyu musore ubu we uri kubarizwa muri Australia, ikazakurikirwa n’indirimbo nyinshi amaze iminsi akora akazibika dore ko yararindiriye kuzazishyira hanze yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka mu muziki.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND