Itsinda rya Two 4Real ryamamaye mu Rwanda mu myaka itambutse kubera indirimbo zabo zamamaye zirimo; Imitobe, Agakayi n’zindi zinyuranye, iri tsinda ryaje gusenyuka Dj Pius atangira umuziki we ku giti cye, Aidan TKay baririmbanaga asa nubivuyemo.
Aidan Tkay wicecekeye akamera nk'uvuye muri muzika, nyuma y’iminsi mike yaje gushaka umugore ndetse ava mu Rwanda ajya gutura muri Australia aho abana n’umuryango we, Dj Pius yahise atangira kwikorana akorana indirimbo na Dr Jose Chameleone, Good lyfe n'izindi ze akomeje gushyira hanze.
Itsinda rya Two 4Real mbere yuko risenyuka
Magingo aya Aidan Tkay wasaga n'uwavuye mu muziki yongeye kuwugarukamo nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook atangaza indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba. Indirimbo ‘Anociata’ Tkay Aidan yayikoranye na producer Nessim uharawe cyane muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Indirimbo nshya T Kay Aidan agiye gushyira hanze yitwa Anocita
Iyi ikaba iri bujye hanze isaha ku isaha nkuko tubikesha umwe mu bakorana bya hafi n’uyu musore ubu we uri kubarizwa muri Australia, ikazakurikirwa n’indirimbo nyinshi amaze iminsi akora akazibika dore ko yararindiriye kuzazishyira hanze yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka mu muziki.
TANGA IGITECYEREZO