RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka ashyamiranye na Safi, Kid Gaju agiye gukorana igitaramo na Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2017 16:05
0


Muri Werurwe 2016 ni bwo Kid Gaju yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye kibera mu kabari kamwe kari muri Kicukiro. Muri iki gitaramo Kid Gaju yahandagarije Safi Madiba aramutuka bikomeye none magingo aya bagiye gukorana igitaramo.



Ubwo Kid Gaju yakoraga igitaramo muri 2016 yahamagaye Urban Boys ku rubyiniro gusa aba ntibigeze bitaba ndetse Safi Madiba yahise asohoka aritahira, Nizzo we yurira urubyiniro afatanya na Kid Gaju kuririmba. Igitaramo kirangiye Kid Gaju yafashe umwanya abwira abafana ko Safi amuhemukiye akanga kuririmba nyamara bavuganye. Kimwe n'andi magambo yo kumutuka Kid Gaju yakomeje kwibasira bikomeye Safi birangira mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com avuze ko Safi atari inshuti ye ahubwo ari indyandya ye.

kid gaju

Kid Gaju na Urban Boys bagiye guhurira muri iki gitaramo

Gusa nubwo habayeho uku gushyamirana aba bose bagiye biyunga gahoro gahoro nyuma y’umwaka urenga ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyiswe ‘Kami Tour’ aho Kid Gaju yatumiye Urban Boys kumufasha muri iki gitaramo nyuma yo gushyamirana na Safi bakereka abafana ba muzika ko biyunze ndetse ntakibazo bafitanye.

Aganira na Inyarwanda.com Kid Gaju yabwiye umunyamakuru ko hashize umwaka we na Safi biyunga ati” Safi yansabye imbabazi byararangiye iki ni igihe cyo kubyereka abafana. Biriya nabivuze ndakaye ariko ubu byarashize twariyunze kandi turi abavandimwe byararangiye.” Twashatse kumenya niba bariyunze maze tubaza Safi niba koko bazitabira iki gitaramo agira ati”Ni byo rwose tuzajyayo, byararangiye erega abantu baba bapfa ubusa.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu kizabera i Remera kuri hotel The Mirror kwinjira bikazaba ari 2000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro ahazaba kandi hari aba Djs banyuranye, igitaramo kizaba kiyoborwe na Mc Phil Peter.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND