RFL
Kigali

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa batandukanye, John Cena yagaragaje ko acyifuza kubana no kubyarana na Nikki Bella

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2018 13:47
0


John Felix Anthony Cena Jr. yamenyekanye cyane mu mikino njyarugamba izwi nka WWE, mu kwezi gushize ku itariki 15 nibwo we n’uwari umukunzi we Nikki Bella batangaje ko bashyize akadomo ku rukundo rwabo rwari rumaze imyaka 6. Kuri ubu uyu mugabo yavuze ko acyifuza kubana no kubyarana n’uyu mukobwa batandukanye.



Mu kiganiro n’ikinyamakuru Today, John Cena yatangaje ko gutandukana na Nicole habura ibyumweru bitageze kuri 3 ngo basezerane babe umugore n’umugabo byamukomerekeje umutima. N’ubwo yababaye, ngo aracyakunda uyu mukobwa kandi aracyifuza ko yamubera umugore. Yagize ati “Ndacyakunda Nicole, ndacyifuza kubana nawe, ndacyifuza kuba natangirana umuryango nawe.”

Yakomeje asobanura ko nyuma yo gutandukana na Nikki Bella abantu bamurebaga bakibwira ko aryohewe no kuba ingaragu. Yagize ati “Hari abantu bandeba bakibwira ko ndi kwishimira ubuzima bwo kuba ndi njyenyine gusa icyo birengagiza ni uko nakabaye ndi umugabo w’umugore, muri iyi minsi nakagombye kuba ndi mu kwezi kwa buki.

John Cena - ''I still love Nicole, I still would love to marry Nicole, I still would love to have a family with Nicole".

John Cena na Nikki Bella batandukanye habura ibyumweru bitageze kuri 3 ngo bakore ubukwe

Ugutandukana kw’aba bombi byatangajwe na Nikki Bella ndetse n’impanga ye, John Cena yemeza ko atazi neza icyatumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo kwisubiraho habura iminsi micye cyane ngo bakore ubukwe ariko ngo yiteguye kumufasha gushakisha icyo ashaka kugeraho cyose mu buzima. Yakomeje gushimangira ko gahunda afite ya mbere ari ugukora uko ashoboye kugira ngo asubirane uyu mukobwa batangiye gukundana muri 2012.

Muri 2017, ni nyuma y’imyaka 5 atandukanye n’umugore bari barashakanye, John Cena yatunguye umukunzi we Nikki Bella amusaba ko yazamubera umugore. Nta kuzuyaza, uyu mukobwa yemereye John Cena imbere y’imbaga y’abagera kuri 70.000. Nyuma y'uko John Cena atangaje ibi, Nikki Bella yavuze ko atunguwe no kubyumva gusa ngo impamvu nyamukuru yahagaritse iby'urukundo rwe na John Cena ngo ni uko adashaka guhubukira gushaka umugabo kuko atifuza kuzashaka uwo bamarana kabiri bakaba baratandukanye. yagize ati "Nshaka kumanika ukuboko rimwe".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND