RFL
Kigali

Nyuma y’u Bubiligi n’u Bufaransa Charly na Nina na Makanyaga berekeje mu Busuwisi gususurutsa ab’i Geneve

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2018 15:16
1


Abahanzikazi nyarwanda Charly na Nina mu minsi ishize berekeje ku mugabane w’Uburayi aho bagiye gukorera ibitaramo mu bihugu binyuranye. Ku ikubitiro barataramiye mu gihugu cy’u Bubiligi aho bavuye bajya mu Bufaransa none ahatahiwe ni mu Busuwisi aho bagiye gususurutsa ab’i Geneve.



Aganira na Inyarwanda.com Umutesi Parfine wateguye igitaramo Charly na Nina bagiye kwitabira mu Busuwisi, yabwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro y’iki gitaramo isa naho yarangiye ndetse ubu hategerejwe isaha nyiri izina ngo gitangire. Ku bijyanye n'umubare w’abantu ateganya kuba yabona, yabwiye Inyarwanda.com ko yamamaje bishoboka ku buryo byanze bikunze abanyarwanda hafi ya bose baba mu Busuwisi ndetse no mu bihugu bituranyi bazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kizabera i Genève kizayoborwa na Dady de Maximo Mwicira-Mitali wabaye umunyamakuru mu Rwanda akaba n’umuhanga mu byerekeye no kumurika imideli mu gihe Dj Princess Flor na Dj Ti usanzwe aba mu Busuwisi ari bo bazavangavanga imiziki.

Igitaramo Charly na Nina ndetse na Makanyaga bagiye gukorera mu Busuwisi

Kuri ubu aba bahanzi nyarwanda bagiye gususurutsa abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi 2018. Ni nyuma y’ibitaramo byabereye mu Bubiligi ndetse no mu Bufaransa. Nyuma y’iki gitaramo kigiye kubera mu Busuwisi, Makanyaga agomba kugaruka mu Rwanda bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.

Biteganyijwe ko tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi5 years ago
    Ko mbona aba bakobwa bakataje





Inyarwanda BACKGROUND