RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka ibiri, King James arashyize agera ku nzozi za ID ashimangira umurage wo gufashanya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/08/2015 17:02
4


Nyuma y’ibigwi no gushinga imizi muri muzika nyarwanda, umuhanzi King James kuri ubu yamaze gutangaza ko igihe kigeze ngo are kwihugiraho gusa ahubwo agire uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’umuziki nyarwanda azamura abahanzi bato bafite impano abinyujije mu cyo yise ID.



Nk’uko bigaragara ku itangazo uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook, kuri ubu King James aritegura kwakira umuntu wese wumva yifitemo impano yo gukora umuziki akabimufashamo binyuze muri ID akabasha kuzamuka.

King James

King James arahamagarira buri wese wiifitemo impano kudacikwa n'aya mahirwe

Mu kiganiro, inyarwanda.com yagiranye na King James, uyu muhanzi yadutangarije ko abana bashaka kuza bagomba kuba ari abadasanzwe bafite ukuntu bazwi, aho bazahurira kuri hotel Champion ku Cyumweru gitaha tariki ya 09/08/2015.

King James ati “ Bazatangira kubakira biyandikisha 12h(Saa sita) kugeza 14h(Saa munani), nyuma yaho ntawe bazakira. Hazahita hatangira igikorwa cyo gutoranya abafite izo mpano. Hanyuma abazatoranywa, tuzabafasha kuburyo bwose bwatuma umuhanzi agaragaza impano ye bishoboka.”

King James

King James avuga ko nta mubare runaka bagenye bazafata, ko ahubwo bizaterwa nabazagaragaza ubushobozi bijyanye nibyo King James na ID ye bifuza.  

Aha yanaboneyeho kwibutsa abana ba bakobwa bifitemo impano ko badakwiye gucikwa naya mahirwe. Ati “ Umubare wo urebye ntabwo twawugenderaho cyane bizaterwa nabaje ndetse na bafite ibyo twifuza uko bangana. Kandi twanashishikariza abana ba bakobwa nabo kuzitabira kuko bikunze kugaragara ko bakunda kwitinya mumarushanwa nk’aya.”

King James

King James wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2 yamaze kunoza umugambi wo gufasha impano zikiri hasi

Hashize imyaka ibiri mu ndirimbo za King James hatangiye kumvikanamo ijambo ID. Iki akaba ari igitekerezo cy’uyu muhanzi nk’umurongo cyangwa inzira yumva azanyuzamo ibikorwa bye bya muzika n’indi mishinga ishobora gufasha abandi bahanzi gusa nubwo yishimira ko abona ari hafi kugera ku ntangiriro y’inzozi za ID avuga ko atarabasha kuyibonera ubusobanura nyabwo.

Ati “ ID ni iyanjye, imaze imyaka 2, ariko njye sinayita label kugeza ubu, bizaba byiza nimara gukora iki gikorwa nibwo nzasobanura neza ibyayo nicyo igiye gukora.”

Reba amashusho ya 'Naratomboye' yatangiriyeho nawe urugendo rwa muzika

Reba amashusho y'indirimbo 'Ndagukunda' aheruka gukora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kidamage8 years ago
    uraje abana b'abakobwa nawe ubatere amada ngo uri kubafasha kuzamuka
  • 8 years ago
    yep yep ntukabe nk'abdi bagundira rata, gufasha ni byiza kand n'Imana irsbyishimira, komerezaho kdi ntuzacike intege
  • Joshua8 years ago
    Oya rwose uyu musore mwimwitiranya n'ibirara byose. Yararezwe nibwira ko nakunda azabishyira ku mugaragaro akarongora naho iyo aba utera amada aba yarazibahase kuva yafata guma guma no kuva igihe yamamariye dore ko inkumi zinamwemera. Azi ubwenge n'uburyo bwo kwitwara burya koko uburere buruta ubuvuke narabibonye.
  • 8 years ago
    James komerezaho gutanga biruta guhabwa anyway God be with u& be blessed like u so damn much





Inyarwanda BACKGROUND