RFL
Kigali

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Duharanire kuba intwari' irata intwari z’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2018 15:36
1


Umuhanzi Danny Vumbi umaze kwamamara mu muziki kubera imyandikire y’ibihangano bye yuje ubuhanga, nyuma y’izakunzwe n’abatari bake, muri 2016 ni bwo yakoze mu nganzo akora indirimbo nshya yise “Duharanire kuba intwari” ayitura abanyarwanda bose cyane cyane abakiri urubyiruko.



Nyuma y’imyaka ibiri Danny Vumbi ni bwo ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakoze agamije kurata no kuvuga ibigwi intwari z’u Rwanda. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Danny Vumbi yabwiye umunyamakuru ko kuba atarayikoze mbere ari uko hari ibyo yari agishaka uburyo yabinoza neza akaba yakora amashusho meza kandi icy'ingenzi ari uko yayikoze naho igihe imaze we asanga nta kibazo kinini kirimo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA DANNY VUMBI 'DUHARANIRE KUBA INTWARI'

Muri iyi ndirimbo “Duharanire kuba intwari” yatunganyijwe na Producer Pastor P, Danny Vumbi wayanditse asobanura ko intwari iyo ari yo n’ibiyiranga. Yavuze ko intwari nyakuri irangwa n’ukuri no kwitanga bikomeye, ikarangwa no gukora umurimo unoze ikaba indashyikirwa,igaharanira ubumwe bwa gakondo bikayiha ubwamamare.

Ibindi biranga intwari ni uko igira umutima ukomeye, ntikangwe n’amananiza, ikarangwa no kugira ubushishozi, igakunda igihugu, igaharanira ubupfura no gutanga urugero rwiza. Yashimiye cyane intwari zaranzwe n’ubwitange zikarwana inkundura zigatanga ubuzima bwazo kubwo gukunda igihugu. Yagize ati:

Intwari z’ikubitiro zikwiye uruti, Imanzi zarwanye inkundura ikaze, zigasiga ubuzima kugira ngo tube bazima, ubwo ni ubwitange ni wo muco w’ubutwari. Intwari nyakuri usanga irangwa n’ukuri no kwitanga bikomeye, irangwa no gukora umurimo unoze ikaba n’indashyikirwa, iharanira ubumwe bwa gakondo bikayiha ubwamamare.

Umuhanzi Danny Vumbi

Danny Vumbi akomeza avuga ko umuco w’ubutwari ari umurage mu rwa Gasabo ukaba uruhererekane rudasiga n’ubuvivi, umuco w’ubugwari ukaba warimwe icumbi. Yasabye abakibyiruka gufata urugero rwiza rw’intwari kuko kuva uyu mwanya ushobora kubiharanira ndetse no mu bukambwe ngo ukaba wakukuza ugaharanira kuba intwari bityo u Rwanda rugahora rwemye. Tubibutse ko buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA DANNY VUMBI 'DUHARANIRE KUBA INTWARI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Komereza aho muvandi,indirimbo zawe zose ziba ari nziza cyane.nibyo twese tube intwari,intwaro ya mbere igomba kuturanga ni urukundo,twe bene kanyarwanda bene Imana y i Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND