RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 9 Dj Zizou ari mumuziki akabije inzozi afungura studio yujuje ibyangombwa –Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2016 11:55
13


Kuva mu mwaka wa 2007 Dj Zizou nibwo yinjiye muri muzika, aza nk'umusore ukwirakwiza ibihangano by’abahanzi nyarwanda, uyu waje kuba impirimbanyi y’iterambere rya muzika nyarwanda nyuma y’imyaka icyenda ari muri muzika nyarwanda yamaze gukabya inzozi ashinga studio ikomeye izajya itunganya imiziki y’abanyarwanda.



“Monstar Records” niyo studio izajya itunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’uburyo bw’amashusho, iyi studio yatangiranye n’ibikoresho bishyashya kandi bigezweho, nkuko umunyamakuru wa Inyarwanda.com wayisuye yasanze imeze.

 

dj zizoudj zizoudj zizouDj Zizou amurikira abanyamakuru studio ye nshya ya monstar Records

Iyi studio yubatse mu gace ka Kimihurura, Dj Zizou yayishinze agamije gushyira itafari rye mu kubaka umuziki nyarwanda nkuko yahoze abikora kuva na kera, ubwo yinjiraga muri muzika. Uyu musore ashinze studio afatanyije n’abavandimwe be dore ko iyobowe n’abantu batatu bazaba bashinzwe ubuyobozi bw’iyi nzu itunganya imiziki.

dj zizouWinjira muri Monstar Recordsdj zizouDj Zizou mu cyumba cya Maurice (uyu wicaye)  uhagarariye ubucuruzi/Marketing n'ishami rya Videodj zizouJanet Knecht Director Manager wa Monstar recordsdj zizouDJ Zizou C.E.O wa Monstar Records

Ku kibazo cy’aba producer bazajya bakorera muri iyi studio, Dj Zizou mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko nta muntu runaka uhoraho uzajya yirirwa kuri studio icyakora ko azajya avanga bitewe nukenewe ako kanya bijyanye n’umuhanzi uzajya uba uhari. Iki yakijyanishije nabibazaga niba atagiye gukora label maze mu magambo ye atangaza ko iyi studio bizarangira ibaye Label ariko atangaza ko nta muhanzi numwe aratangira kuvugana nawe ngo azamwinjize muri iyi label.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Gushaka kuvugwa, kwiyemera, kwigana nibyo byishe urubyiruko. Ayo mafranga mupfusha ubusa muzayicuza
  • 7 years ago
    Nta na miliyoni 6 zirimo, ninzu mwaguze se
  • Kiki7 years ago
    Ishyari riraha
  • paul7 years ago
    ariko mwagiye mureka ishyari kweri?? wowe ivuga ngo nta 6 million zirimo mwafatanyije kuyishinga?? ariko mubona ishyari rizabageza he kweri !! warebye ibyawe ukareka ibyabandi wa njijije we! stupid man, useless man
  • Sibyizakubeshya 7 years ago
    Paul we ikigikuri se wakigiririshyari ngukunde ureshye nacyo nabura? Ngo mirongwingahe? Uugifashe sahubwo cyo nuwomugore nubwobwana bwose ukabagurisha kwa Trump nkabakozi bayagezaho?? Ntawanze iryofungura rya studio yabo ariko ntago turi ibicucu abanyarwanda biragirwa nakagakuri. Muge mwigakuvuga ukuri kuko ntacyo bihombya.
  • uwineza sandrine7 years ago
    Yewe murapfa ubusa ugiramahirwe nukora umushinga ukamuhira
  • 7 years ago
    Urinda ugirira impuhwe zamafaranga yabo bagutakiyeko baburaye??mwakize kwishimira intambwe abandi bateye mukivanamo umutima wumukara uhorana amashyari??umuntu wese agira igihe cye muge musenga mutegereze igihe cyanyu naho ishyari ntirikuraho umugisha wumuntu ahubwo nyiramashyari arushaho kubyimba umutima
  • Patrick Iyandemye7 years ago
    Uwicaye nabi ababaz imbere ye, uvuga ko babuz icyobayakoresha,abake ayo yabagurije azamenya icyabyo abonye umusaruro wabyo mu gihe kizaza.thanks
  • 7 years ago
    Ariko se kuvugisha ukuri bihuriye he nishyari? Uretse gushaka kuvugwa aba baswa 70millions bazikura he?
  • 7 years ago
    iyi niyo muvuga ngo jujuje ibisabya byoseee hihiiii jya google.com wandikemo studio icyo ari cyo.
  • h7 years ago
    comments ziri aha ziri kunsetsa
  • Murage 7 years ago
    Zizou reka kwihinduranya wishyiriraho utudutekerezo twawe ngwaha bagirengo urashyigikiwe mubinyoma. Ibyamastudioyawe nabiwanyu rwose nakazikawe nushaka uzahite unashinga na television na radio. Ariko icyotwanze nakokanwa kawe kavamo amagambo yibinyoma ubeshya abantu ngo za miliyoni mirongwirindwi kanduziko rwose nanesheshatu uwomugore yashyizemo. None rero wakajyunguriwe wegerabandi babizobereyemo doramastudio aruzuye bakubwire uko babigezeho badakoresheje indimi zibinyoma wakantu we.
  • james7 years ago
    byashoboka wng,kuko ayo bariye aba disk buner simake bo nabitwa,ba bob na ba andre





Inyarwanda BACKGROUND