Kuva mu mwaka wa 2007 Dj Zizou nibwo yinjiye muri muzika, aza nk'umusore ukwirakwiza ibihangano by’abahanzi nyarwanda, uyu waje kuba impirimbanyi y’iterambere rya muzika nyarwanda nyuma y’imyaka icyenda ari muri muzika nyarwanda yamaze gukabya inzozi ashinga studio ikomeye izajya itunganya imiziki y’abanyarwanda.
“Monstar Records” niyo studio izajya itunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’uburyo bw’amashusho, iyi studio yatangiranye n’ibikoresho bishyashya kandi bigezweho, nkuko umunyamakuru wa Inyarwanda.com wayisuye yasanze imeze.
Dj Zizou amurikira abanyamakuru studio ye nshya ya monstar Records
Iyi studio yubatse mu gace ka Kimihurura, Dj Zizou yayishinze agamije gushyira itafari rye mu kubaka umuziki nyarwanda nkuko yahoze abikora kuva na kera, ubwo yinjiraga muri muzika. Uyu musore ashinze studio afatanyije n’abavandimwe be dore ko iyobowe n’abantu batatu bazaba bashinzwe ubuyobozi bw’iyi nzu itunganya imiziki.
Winjira muri Monstar RecordsDj Zizou mu cyumba cya Maurice (uyu wicaye) uhagarariye ubucuruzi/Marketing n'ishami rya VideoJanet Knecht Director Manager wa Monstar recordsDJ Zizou C.E.O wa Monstar Records
Ku kibazo cy’aba producer bazajya bakorera muri iyi studio, Dj Zizou mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko nta muntu runaka uhoraho uzajya yirirwa kuri studio icyakora ko azajya avanga bitewe nukenewe ako kanya bijyanye n’umuhanzi uzajya uba uhari. Iki yakijyanishije nabibazaga niba atagiye gukora label maze mu magambo ye atangaza ko iyi studio bizarangira ibaye Label ariko atangaza ko nta muhanzi numwe aratangira kuvugana nawe ngo azamwinjize muri iyi label.
TANGA IGITECYEREZO