RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 6 mu rukundo, John Cena yatandukanye n’umukunzi we Nikki Bella

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2018 11:05
0


John Cena yamenyekanye cyane mu mikino njyarugamba WWE (World Wrestling Entertainment) ndetse n’uyu wari umukunzi we akina uyu mukino. Umwaka ushize kandi John Cena yatereye ivi muri Ring asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore gusa bashyize iherezo ku rukundo rwabo.



John Felix Anthony Cena Jr. yamenyekanye cyane mu mikino njyarugamba izwi nka WWE. Muri 2017, ni nyuma y’imyaka 5 atandukanye n’umugore bari barashakanye, yatunguye umukunzi we Nikki Bella amusaba ko yazamubera umugore. Nta kuzuyaza, uyu mukobwa yemereye John Cena imbere y’imbaga y’abagera kuri 70.000.

Image result for john cena engaged to nikki bella

John Cena yatereye ivi muri ring asaba Nikki kumubera umugore umwaka ushize 

Mbere y’uko Nikki Bella yambikwa iyi mpeta mugenzi we bari bari gukinana witwa Maryse yazamuye akaboko amwereka impeta igaragaza ko afite umugabo, ndetse ngo yanamucyuriye ko amugirira ishyari kuko we afite umugabo, ikintu yavugaga ko Nikki Bella atazigera agira. Ubwo Nikki Bella yakinaga na Maryse, John Cena yarimo akina na The Miz, uyu ni umugabo wa Maryse mu buzima busanzwe.

Kuri iki cyumweru tariki 15/04/2018 ni bwo aba bombi batangaje ko bashyize iherezo ku rukundo rwabo.Bagize bati “Mu gihe iki cyemezo cyari kidukomereye cyane, dukomeje kugirirana urukundo ndetse no kubahana. Turasaba ko mwubaha ubuzima bwacu bwite muri ibi bihe by’ubuzima bwacu.”

Image result for john cena split

John Cena na Nikki Bella bari bamaranye imyaka 6 bakundana

John Cena yatangiye gukundana na Nikki Bella nyuma yo gutandukana n’umugore bari bamaranye imyaka 3. Mu kwezi gushize mu kiganiro n’abanyamakuru, John Cena yavuze ko urukundo ari rwiza ariko rutoroshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND