RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 5, Ragga Dee agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 11:20
0


Muri Kamena 2013 ni bwo umuhanzi Ragga Dee yaherukaga kuza gutaramira mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda nyuma y’imyaka itanu adataramira mu Rwanda agiye kugaruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live gitegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur uza mu ba mbere mu bakomeye mu Rwanda.



Ragga Dee yatunguye benshi mu bamubonye nk’ugiye kuza gutaramira mu Rwanda cyane ko yari amaze igihe atumvikana mu bya muzika dore ko amakuru ye aheruka yavugwaga cyane mu rwego rwa politiki kuko muri 2016 yagerageje kwiyamamariza ku mwanya w’umuyobozi mukuru (Mayor) wa Kampala n'ubwo byagiye bimugora.

Iki gitaramo cya Seka Live kigiye kuba ku nshuro ya kane nyuma y'uko Nkusi Arthur atangarije Inyarwanda.com ko nyuma ya buri nshuro eshatu haba igitaramo cya Seka Live bahita bategura igitaramo cya Seka Fest gihuza abanyarwenya benshi. Kuri iyi nshuro Nkusi Arthur yatangaje ko igitaramo cya Seka Live ku nshuro yacyo ya kane azaba ari kumwe nabandi banyarwenya kuri ubu hakaba haramaze kumenyekana Alex Muhangi na Pablo bose baturuka muri Uganda.

Ragga DeeRagga Dee azataramira i Kigali tariki 1 Nyakanga 2018

Iki gitaramo cya Seka Live Ragga Dee agiye kuririmbamo mu Rwanda byitezwe ko kizaba tariki 1 Nyakanga 2018 muri Kigali Serena Hotel nubwo nta makuru menshi aratangazwa kuri iki gitaramo gusa ngo mu minsi iri imbere amakuru yacyo yose araba yamaze gutangazwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND