RFL
Kigali

"Rwanda rwambyaye ntugatsitare,..." Indirimbo nshya ya Nirere Shanel -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2017 11:30
0


Nirere Shanel yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye nshya mu mwaka wa 2012 ubwo yahaga abakunzi be indirimbo yise ‘uniguse’. Nyuma y’imyaka itanu uyu muhanzikazi adashyira hanze indirimbo kuri ubu yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Igisingizo’.



UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NIRERE SHANEL

Aganira na Inyarwanda.com Nirere Shanel yabwiye umunyamakuru ko igituma atinda gushyira hanze indirimbo ari uko bihenda cyane, ko yamaze gukura kandi muri iki gihe indirimbo ari gushaka gukora ari indirimbo zifite umwimerere zicuranze ku buryo bwa Live, ibi bituma indirimbo ze zihenda kuzikora bityo ngo ntibimworohere kuko amikoro adahari ku bwinshi.

shanel

Nirere Shanel uherutse mu Rwanda mu minsi ishize asize arangije iyi ndirimbo yise 'Igisingizo'

Iyi ndirimbo nshya ya Nirere Shanel yavuze ko ari indirimbo yagizweho uruhare n'abantu benshi banyuranye barimo ndetse na Hon. Bamporiki Edouard bafatanyije kuyandika cyo kimwe na Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari bamushyiriyemo amajwi. Nirere Shanel yatangaje kandi ko ari indirimbo icuranze mu buryo bwa Live ikaba indirimbo ivuga ibigwi igihugu cy’u Rwanda, ikaba yaratunganyijwe na Producer Pastor P.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NIRERE SHANEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND