RFL
Kigali

Nyuma y’ imyaka 4 INYARWANDA icuruza indirimbo z’abanyarwanda, ubu abahanzi bagiye kujya bishyurirwa mu Rwanda kuri Konti zabo!

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:9/05/2017 18:28
2


Urubuga rwa Internet INYARWANDA.COM rwashinzwe mu mwaka wa 2008 rufite intego y’ibanze yo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku isi hose ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.



Ibi byose tukaba twishimira ko byagezweho ku rugero rushimije kandi urugendo rugana ku byiza rukaba rukomeje.

Kugeza uyu munsi INYARWANDA.COM ni rwo rubuga rwa internet rwa mbere rukunzwe mu Rwanda mu bijyanye n’umuziki n’imyidagaduro ikanaba urubuga rwa kabiri rwo mu Rwanda  rusurwa cyane  (Most Popular). Ibi bikaba byerekana uburyo umuziki n'imyidagaduro bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.

Umusaruro wundi ushimishije twabonye ni uko umuziki twashyize ku rubuga rwacu wabashije guhuza  abanyarwanda  aho bari mu mpande zitandukanye z'isi bahurira kuri uru rubuga rwacu bazanywe no kumva umuziki wo mu gihugu cyababyaye ziririmbye mu rurimi rwabo bityo bagaca ukubiri n'irungu ndetse bakanakurikirana uko imyidagaduro itera imbere ari na ko banasangira ibitekerezo kuri yo. Ikindi kandi abahanzi ari bo batugezaho izo ndirimbo na bo bateye imbere ku buryo bugaragara. Icyo INYARWANDA yabamariye buri wese muganiriye yabikwibwirira neza.

Muri gahunda rero yo gukomeza guteza imbere umuziki n’abahanzi b’abanyarwanda, mu mwaka wa 2013 INYARWANDA Ltd ari na yo ifite urubuga rwa www.inyarwanda.com, twatangiye igikorwa cyo kugurisha indirimbo z’abanyarwanda kuri Internet tubinyujije muri Brand yacu twise AFRIFAME.

Iki gikorwa kigitangira ntabwo benshi babyumvaga neza kuko ntawabashaga kumva ko hari umuntu wafata amafranga ye akagura indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda. Kuri twe rero ntabwo twacitse intege ahubwo twatangiranye n’abahanzi bacye babashaga kubyumva no kubyizera maze tubasaba ko twakorana maze ibyo  abenshi bitaga ko bitashoboka tugafatanya kubigira impamo. 

Ni byo koko ntabwo byari byoroshye mu gutangira iki gikorwa ariko twakoresheje uburyo bushoboka bwose kugirango indirimbo z’abanyarwanda zigere ku isoko mpuzamahanga kuri Internet ubundi hakurikireho kumenyesha abantu ko bashobora kugura izo ndirimbo.

Ni muri urwo rwego twifashishije  AFRIFAMEMUSIC  yacu yibanda gusa ku bijyanye n’iki gikorwa maze hamwe n’abafatanyabikorwa bacu bo muri Amerika indirimbo z’abanyarwanda zitangira kugurishwa ku masoko (Stores) atandukanye yo kuri internet haba aho bagura indirimbo bakishyura amafranga (Direct Selling) ndetse n’aho bumva indirimbo bikinjiza amafranga (Streaming).

Mu gihembwe gishize aya ni amasoko yo kuri Internet twari tumaze kugezaho umuziki w'abanyarwanda.

Mu by’ukuri, ibyo abantu bibwiraga ko nta muntu numwe ushobora gufata amafranga ye ngo agure indirimbo y’umunyarwanda twasanze atari byo kuko nyuma yo kubikangurira abantu twasanze bishoboka kandi hari icyizere ko umubare uzakomeza kugenda wiyongera uko iminsi izagenda ishira.

INYARWANDA.COM nka webstite ya mbere mu Rwanda mu myidagaduro twe icyo dukora ni ugukomeza gukorera Promotion umuhanzi  ndetse no gushishikariza abakunzi be ndetse n’abandi bantu kugura indirimbo ze kuko biba ari ukumutera inkunga ikomeye.

Mu rwego rero rwo kugirango abahanzi dukorana tubashe gufatanya guteza imbera iki gikorwa ndetse kinakorwe ku buryo busobanutse , ikipe y’abatekinisiye ba INYARWANDA Ltd yashyizeho uburyo buri muhanzi wese agira konti ye ifite urufunguzo rw’ibanga aho abasha kubona amafranga indirimbo ze zimaze gukorera umunsi ku munsi hanyuma buri gihembwe amafaranga akatugeraho tukayabashyikiriza.

Buri muhanzi agomba kugira Account ye ku rubuga rwacu aho akurikirana uko indirimbo ze zigurishwa igihe abishakiye.

 

Abahanzi  na bo barabyishimiye kandi tukaba natwe tubizeza ko dukomeje gukora ibishoboka byose ngo iki gikorwa kirusheho kugenda neza kandi kibagirire akamaro kurushaho.

Twabamenyesha ko mu bahanzi twatangiranye hari abahanzi bageze ku rwego rwo kwishyurwa amafaranga akabakaba Miliyoni, avuye muri iki gikorwa cyo  gucuruza indirimbo zabo kuri Internet gusa. BIRASHIMISHIJE CYANE!

 

INYARWANDA Ltd twashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura abahanzi !

Nkuko twabibabwiye mbere, iki gikorwa twagitangiye dukorana n’abafatanyabikorwa bo muri Amerika badufashije kugirango kibashe gutangira. Mu rwego rero rwo gukomeza kukinoza ndetse no kugirango kigire ingufu, INYARWANDA Ltd igiye gutangira kujya yicururiza izi ndirimbo nta wundi binyuzeho kandi bigakorerwa hano mu Rwanda.

Ibi bizadufasha twese hamwe n’abahanzi dukorana gukomeza gushyira imbaraga muri Promotion no gukangurira abantu kugura indirimbo zabo ndetse binafashe mu bijyanye no kwishyurwa kuko noneho amafranga azajya ahita ajya kuri Konti zabo hano mu Rwanda.  Ibi bikaba bigiye guhita bitangira ubu ngubu kuko ikipe y’abatekinisiye ba INYARWANDA yamaze gukora ibikenewe byose.

 

HARI N'AKANDI GASHYA TWAZANYE

Nkuko bigaragara mu mibare, mu Rwanda ntabwo baratangira kwitabira kugura indirimbo muri ubu buryo. Imwe mu mpamvu zibitera ni uko umubare w’abafite aya makarita ya Banki yifashishwa mu guhaha kuri Internet ukiri muto ndetse nta n’ubundi buryo bworoshye kandi bwizewe bwari buhari bubafasha kuzigura kugeza ubu.

Twe rero twemera ko abanyarwanda bafite ubushake bwo guteza imbere umuziki wabo bityo ko no kugura indirimbo bashoboara kubikora kandi ari benshi ahubwo icyaburaga ari uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bworoshye bubibafashamo.

 

 

 U Rwanda rwazaga mu myanya ya nyuma mu gihembwe gishize mu bagura umuziki w' abanyarwanda kubera kutagira uburyo bworoshye bwo kuzigura

Ni muri urwo rwego INYARWANDA Ltd twahise dushyiraho ubwo buryo aho abanyarwamda badafite amakarita agezweho ya Banki (Smart-Cards) na bo babasha kujya bagura indirimbo kuri Internet bakoreshe amafranga bafite kuri Telephone zabo na Serivise ya Mobile Money kandi hagakoreshwa  Sosiyete zose zikorera mu Rwanda ( MTN Mobile Money, TIGO Cash na AIRTEL Money)

 

Ubu umuntu wese azajya abasha kugura indirimbo akoresheje uburyo bwose bushoboka.


Turizera tudashidikanya ko ibi bizafasha cyane abajyaga bifuza kugura indirimbo z’umwimerere (Original Copy) z’abahanzi b’abanyarwanda bakabura aho bazikura. Bizanafasha cyane guteza imbere umuco wo kumva ko gutunga indirimbo y’umuhanzi wayiguze ari bwo buryo bwiza kandi ari no gutera inkunga wa muhanzi ngo akomeze gutera imbere.

Kubera intambwe ishimishije ndetse n’ uruhare rukomeye kugurisha indirimbo  kuri Internet bizagira ku muziki nyarwanda , hari gutegurwa ibirori byo gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro  tukazabamenyesha itariki nyayo mu minsi ya vuba.

 

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa watwandikira kuri Email yacu: info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jyewe6 years ago
    Ni byiza rwosee! Keep it up!
  • hhh6 years ago
    Ahubwo abe arimwe baha frw baha RSAU kuko kabisa ibyanyu biragaragara kandi biri safe. Ibya RSAU ntibisobanutse mbese biravangavanze!!! Congs kabisa Inyarwanda Ltd muri abambere!!!





Inyarwanda BACKGROUND