RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 3 yari amaze i Kigali, Patient Bizimana asubiye ku ivuko

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/07/2015 17:28
3


Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ,Patient azasubira I Rubavu aho yise ku isoko y’umuziki we kuhakorera ibitaramo 2 mu rwego rwo gufatanya n’abaho gushimira Imana ibyo yamufashije kugeraho ndetse no gushimira abaho uburyo bamufashije kugera ku rwego ariko ubu.



Mbere y’uko aza muri Kigali kubera impamvu z’amasomo ndetse no kwagura muzika ye, Patient Bizimana yatangiriye muzika ye mu mujyi wa Rubavu. Urwego agezeho kugeza ubu ahamya ko rwagizwemo uruhare n’Imana ariko ahanini ikoresheje Abanyarubavu badahwema kumuba hafi, akaba ari nayo mpamvu yabazirikanye, bakazifatanya mu bitaramo 2 yateguye kuhakorera muri Kamana 2015.

Abahanzi Uwimana Aimee na Gabby Irene Kamanzi ni bamwe mu bari baje kwifatanya na Patient Bizimana

Yavuye i Gisenyi aje gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ayasoza mu Kuboza 2013

Yatangiriye kuririmba muri korali y’i Gisenyi

Patient Bizimana yatangiye kuririmba muri korali La Voix des Anges(Ijwi ry’Abamalayika) muri 2000 yo mu mujyi wa Rubavu(Gisenyi). Kuva icyo gihe ngo nibwo yatangiye kwiga ibikoresho bya muzika binyuranye. Muri 2008 nibwo Patient Bizimana yatangiye kuririmba ku giti cye atangirira ku ndirimbo’Andyohera’. Nyuma gato akiba i Gisenyi  nibwo nyashyize hanze album ya mbere yise’ Ikime cy’igitondo’.

Asubiye i Rubavu gufatanya n’abaho gushimira Imana ibyo yamugejejeho mu murimo wayo

Kimwe mu bijyanye Patient Bizimana  i Rubavu yanakuriye  harimo gushimira Imana no gushimira Abanyarubavu uburyo bamufashije. Ati” Ngiye gufatanya nabo kuramya Imana no kuyishimira kubyo yashoboje kugeraho muri uyu mwaka mu murimo wayo nkora wo kuyiramya no kuyihimbaza ariko kandi no kubashimira uburyo bandeze kuva nkiri umwana , ndirimba mu nsengero zitandukanye i Rubavu no mu bigo by’amashuri, bakanitabira n’ibitaramo byanjye nagiye nkora  no kumfasha mu buryo butandukanye.

Patient Bizimana avuga ko nubwo atavuka i Rubavu ariko ariho yakuriye ndetse yahabaye igihe kinini, akaba ari naho yakuye ubumenyi bwinshi afite kugeze ubu muri muzika. Patient yagize ati “ Urebye ahanini navuga ko ibyinshi namenye muri muzika nabimenye nkiba i ubavu. Ni byiza ko ngira n’igihe cyo kubashimira kuko baramfashije kuburyo bugaragara n’aho ngeze babigizemo uruhare rufatika.”

Patient Bizimana ashimira abanyarubavu ko baza no kumushyigikira I Kigali

Patient Bizimana yatangarije inyarwanda.com ko ikintu cy’ingenzi kimutera guhora ashimira Abanyarubavu ari uko bamukurikira n’i Kigali bakaza kuhamushyigikirira . Ati “ Nubwo mba hano i Kigali ,iyo nakoze igitaramo hari abava i Rubavu  bakaza kunshyigikira  kandi nkomeza no kubashimira  urukundo bahora bangaragariza bakangira inama, kunsengera n’ibindi bimfasha gukora umurimo w’Imana uko bikwiriye.”

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Mu bitaramo akorera i Kigali, abantu b'i Rubavu baza kumushyigikira.

Bishop Gisenyi 

Bishop Simon Murekezi  uyobora Restoration Gisenyi  akaba ri nawe wakujije Patient Bizimana mu buryo bw'umwuka ni umwe mu bari baje gushyigikira Patient Bizimana mu gitaramo yakoze kuri Pasika

Nibwo bwa mbere akoze ibitaramo 2 mu minsi 2

Patient Bizimana azataramira Abanyarubavu mu bitaramo 2 azakorera muri Serena y’i Rubavu  ku itariki 15 Kanama 2015 ikindi agikorere muri Salle ya  Centre Culturelle bukeye bwaho ku itariki 16 Kanama. Uyu muhanzi ahamya ko azaba ari ubwa mbere akoze ibitaramo bikurikiranye gutya. Abazitabira ibi bitaramo bakazabasha no kuhasanga cd z’album nshya ya Patient yise’Impumuro y’imumeko’ ndetse na DVD yise ‘Ubwo buntu’.

Reba hano amashusho y’indirimbo’Ubwo buntu’ya Patient Bizimana 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fifi 8 years ago
    patient Imana ikomeze ikwagure. kandi iguhe gutera .turagukunda kandi turagusengera
  • UKURI8 years ago
    Ubuzima bwa KIGALI buragoye man. Isubirire iwanyu nibyo byiza. natwe aho bukera turaza kuwuvamo tu!
  • caroline8 years ago
    Imana ikomeze kukwagura nshuti, kandi umuhate wawe si uw'ubusa ku mwami Yesu! nyuma y'ibi hari ingororano. much love





Inyarwanda BACKGROUND