RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 2 Avril Lavigne yatandukanye na Chad Kroeger

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/09/2015 11:26
0


Umuhanzikazi Avril Lavigne yamaze gutandukana n’umugabo we Chad Kroeger nyuma y’imyaka 2 barushinze.



Ibi byari bimaze iminsi bivugwa n’abantu batandukanye nk’ibihuha ariko Avril Lavigne yamaze kubyemeza abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yahamije ko bamaze gutandukana gusa anongera kuvuga ko nta kibazo bafitanye.

Nyuma yo guhamya ko bagira nye ibihe byiza kandi bitazigera byibagirana, Avril yashimiye cyane abagiye bababa hafi mu bihe byose barimo umuryango, inshuti ndetse n’abafana.

Aya niyo magambo Avril yashyize kuri Instagram

Aya niyo magambo Avril yashyize kuri Instagram

Tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Ni n’agahinda kenshi, njye na Chad turabamenyesheje ko twamaze gutandukana uyu munsi. Atari nk’abashakanye gusa ahubwo no mu muziki, twagize ibihe bitazigera byibagirana. Turacyari kandi tuzahora turi inshuti magara kandi tuzahora twitanaho. Ku miryango yacu, inshuti n’abafana, turabashimira bikomeye ku bufasha bwanyu.”

Avril Lavigne na Chad Kroeger barushinze mu mwaka wa 2013 bakaba uretse no kubana nk’umugore n’umugabo barakoranye ibikorwa byinshi bya muzika.

Reba hano indirimbo ya Avril Lavigne na Chad bise “Let Me Go” 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND