RFL
Kigali

Nyuma y’impanga yabyaranye na Mariah Carey, Nick Cannon yibarutse umuhungu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/02/2017 12:06
0


Nick Cannon ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umuraperi ndetse n’umushoramari, yamenyekanye cyane muri filime yitwa Love Don’t Cost a Thing, anazwi kandi nk’umushyushyarugamba mu marushanwa ya America’s Got Talent, ubu yibarutse umwana w’umuhungu.



Uyu mwana yahise amwita Golden Sagon Cannon amubyaranye na Brittany Bell wabaye Miss Arizona USA 2010, yavutse kuri uyu wa 2 tariki 21/02/2017, Nick Cannon akaba yatangaje amakuru y’uyu mwana mu ijoro ryo kuri uyu wa 22/02/2017.

Brittany Bell ubwo yari akuriwe

Muri 2008 nibwo Nick Cannon yashakanye na Mariah Carey, bafitanye abana b’impanga umukobwa n’umuhungu, bavutse muri 2011. Muri 2013 ubwo bizihizaga imyaka 5 bashyingiwe ndetse n’imyaka 2 bafitanye impanga, Nick Cannon na Mariah Carey bakoreye ibirori by’agatangaza muri Disneyland Resort ndetse Mariah Carey yari yambaye nka Cinderella.

Nick Cannon

Nick Cannon yibarutse umwana w'umuhungu

Byatangaje abantu ubwo nyuma y’umwaka umwe, muri 2014 Nick Cannon yakaga gatanya, baje kuyihabwa muri 2016 baratandukana byemewe n’amategeko.

Mariah Carey na Nick Cannon bafitanye abana b'impanga

Nyuma yo gutandukana na Mariah Carey, Nick Cannon yahise akundana na Brittany Bell ariko nawe batandukanye mbere y’uko anabyara uyu mwana wavutse, ubu abyaye badakundana. Mariah Carey nawe yakundanye n’umukire wo muri Australia witwa James Packer ariko nawe batandukana ubukwe butabaye kandi byaravuzwe cyane mu bitangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND