RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi mike Humble Jizzo agarutse mu Rwanda, Urban Boys bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Kigali Love’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/03/2018 16:08
11


Mu minsi mike nibwo Humble Jizzo yagarutse mu Rwanda nyuma hafi y’amezi ane yari amaze atari mu Rwanda yaragiye muri Amerika aho yari yagiye guherekeza umufasha we wari ugiye kubyara. Muri iki gihe uyu mugabo wo muri Urban Boys yamaze hanze nta ndirimbo nimwe yigeze ijya hanze icyakora nyuma yuko agarutse bashyize hanze indirimbo yabo nshya.



Iyi ndirimbo nshya ya Urban Boys bayise’Kigali love’ iyi bakaba barayikorewe na Iyzo Pro iyi ndirimbo ikaba yasohokanye n’amashusho agaragaraho amagambo ayigize, iyi ikba igiye hanze ariko nanone mu gihe amashusho yayo nayo yenda kujya hanze cyane ko gahunda zo kuyafata no kuyatunganya nazo zirimbanyije nkuko Humble Jizzo yabitangarije Inyarwanda.com.

Urban BoysUrban Boys bashyize hanze iyi ndirimbo nshya

Iyi ndirimbo nshya ya Urban Boys igiye hanze ikurikiye ‘Mfumbata’ iyi ikaba indirimbo ya mbere aba bahanzi bakoze nyuma yo gutandukana na Safi Madiba itsinda bakarisigaramo ari babiri. Ariko nanone ikaba iya mbere bashyize hanze kuva Humble Jizzo yava muri Amerika mu rugendo yari amazemo hafi amezi ane.

UMVA HANO INDIRIMBO KIGALI LOVE YA URBAN BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jp6 years ago
    courage urban boys iyi ngoma irakaze kabsa
  • Yvette6 years ago
    Urban boyz turayikunda tuzayigwa inyuma courage Mes ferrea we love iyindirimbo .! Ni pharmacie conseil
  • Yanga 6 years ago
    Sya irabisye pe haracarimw diferance ya safi madiba
  • 6 years ago
    Iyi nindirimbo ureke ariya madebe ya safi
  • Carita6 years ago
    Ewana iyi nindirimbo ndaq ntureba ureke iriya myotso Idashinga nicyuya kibi cyamumaze..!! Urban boyz forever @yanga ngwirabishye iryo nishyari nako wasanga ari Myotso Wabyanditse.!! Urban boyz oye oyee.!!
  • Emmy6 years ago
    Mana we nukuri simbaciye intege ariko iyo si urban boys rwose narinzi. Nkubwo iyo ndirimbo harya ngo ni kigalu yacu cga nabakobwa bikigali. Si mfana Safi ariko nanone mujye mwemera yarabagize pe . Haraho numvise Nizzo agerageza kumwigana ariko wapi byanze mushatse mwahindura injyana pe. Nkubu nayobewe meaning na Message iri muriyo ndirimbo cyakora mukeneye numujyanama pe sinon mwaba muri kugosorera murucaca. Sorry pe. May be bizaza mukomeze mu tryinge.
  • Benita6 years ago
    Wowe ngo ni emmy uzuvuga ubusa ngo ntubaciye Intege urumu judge hano ushobora kuba wunva icyongereza Utunva ikinyarwanda ngo nta meaning wunva singombwa Kuyunva.! Ninziza ahubwo nishyari ryakurenze Ngo nizzo yigana safi iriya myotso yabuze undi yigana Gabanya ishyari.! Ninziza urban boyz oye
  • kessy6 years ago
    Sha rwose urban boys yari igizwe na Safi Iyo ndirimbo irabishye peeeeee muzashake undi muntu uzafatanya na Humble kaboss ntazi kuririmba.
  • nana6 years ago
    Safi yarabarenze kureeeeee iyo ndirimbo yanyu wapiiii
  • Shingiro Eric 6 years ago
    Umva urban boys forever kbsa bano basore nabahanga kbsa ureke biriya bya safi wapi kbsa urban boys tubari inyuma ba Bro kandi cyante pe
  • Maliyamungu6 years ago
    Ndashaka kugira inama Urban Boyz, buri uko bagiye muri Interview, mba numva bavuga kuri Safi kurusha igikorwa bagiye gukora, mu gihe ku rundi ruhande Safi we aba yivugira Imishinga ye! Basore, mwishukwa n'abanyamakuru, nimukore ibibateza imbere, Safi mwaratandukanye byararangiye rwose, kuko n'ubumvise wese, abona ko mumufitiye inzigo, ko hari icyo mwahombye kuva yagenda! Humble we, uba wumva asubiza neza, hari mo ubwenge bwinshi, mais uyu wundi Nizzo, uba wumva afitiye inzika safi, ese waririmbye ukamureka? ko n'iyo waba umurenze abantu batazapfa kubyemera kubera ukuntu uhora umuvuga? wagira ngo yaguteye ihahamuka, mukore cyane basore, natwe tuzabashyigikira





Inyarwanda BACKGROUND