RFL
Kigali

Cyera kabaye Oda Paccy yemeye ko afite umukunzi, atekereza iki ku bukwe?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2017 14:51
2


Oda Paccy ni umuhanzikazi wamamaye mu Rwanda kubera injyana akora ya HipHop, uyu yaje kuyobora iyi njyana igihe kinini ndetse na magingo aya iyo uvuze umuraperi w’umukobwa humvikana Oda Paccy. Oda Paccy utari uherutse kuvugwa mu nkuru z’urukundo yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko afite umukunzi mushya.



Oda Paccy ntabwo yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo cyane ko inkuru zaherukaga ze ari izo yanditsweho akanavugwamo igihe yakundanaga na Lick Lick baje no kubyarana umwana icyakora bikarangira batabanye dore ko kuri ubu Lick Lick ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Oda Paccy akaba aba mu Rwanda i Kigali.

Oda Paccy mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yaje kwemera ko afite umukunzi bamaranye iminsi gusa akomeje kugira ibanga ariko nanone yizeza umunyamakuru ko azamutangaza mu minsi iri imbere. Nyuma yo kubazwa niba yaba afite umukunzi, Oda Paccy yabajijwe icyo atekereza ku bukwe maze mu magambo ye agira ati”Urabona si nonaha ariko njye ntabwo narenza 2020 ntarakora ubukwe.”

oda paccy

Oda Paccy kuri ubu ngo afite umukunzi, ikibazo ubusanzwe akunze gukwepa

Nubwo uyu muraperikazi yirinze kugaruka ku mukunzi we, yabwiye Inyarwanda.com ko bamaze igihe bari kumwe ndetse ko Imana ikomeje kubagenda imbere. Yakomeje avuga ko Imana ikomeje kubana nabo bazakora ubukwe mbere yuko umwaka wa 2020 ugera, bivuze ko Paccy wavutse mu 1990 atifuza kugira imyaka 30 atarashaka umugabo.

Oda Paccy ni umuhanzikazi muri iyi minsi ufite udushya twinshi, nyuma yo gukorera indirimbo muri ‘Wasafi’ studio ya Diamond icyamamare muri muzika ya Tanzania kuri ubu hashize iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Urban Boys mu minsi ishize, bakaba barayise 'Order'

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ORDER' ODA PACCY YAKORANYE NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    courage ndakwemera cyane
  • Gege6 years ago
    Ndakwemera Paccy, komereza aho! Miss Independent!!





Inyarwanda BACKGROUND