RFL
Kigali

Nyuma y'igihe kitari gito Jackie Chandiru agiye kugaruka muri muzika

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/04/2018 13:15
0


Jackie Chandiru yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Mbabazi Lilian. Yanamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo Gold Digger na Take It Off yakoranye na Urban Boys. Kuri ubu amaze iminsi atagaragara mu muziki kubera ko amaze igihe yararembejwe n’ibiyobyabwenge ariko kuri ubu yiteguye kugaruka mu muziki.



Uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda wari umaze igihe atumvikana mu ruhando rwa muzika ku bw’impamvu yatewe n’ingaruka z’ibiyobyabwenge aho yari amaze iminsi aba mu kigo ngororamuco cy’abasariswe n’ibiyobyabwenge, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Chano8 uyu muhanzi yatangaje ko agiye kugaruka muri kariyeri ye ya muzika.

Jackie Chandiru ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu minsi yashize n'ubu ukiri mu mitwe y'abafana

Mu minsi yashize byigeze gutangazwa ko uyu muhanzikazi yitabye Imana ibintu we yavuze ko byavuzwe n’abanzi be, ndetse ahamya ko ari gukusanya ubufasha mu ibanga rikomeye yifashishije inshuti ze za hafi n’abamwifuriza ibyiza ngo yisuganye abashe kugaruka mu muziki ameze neza.

Jackie Chandiru yigeze kuvuga ko abatangaje ko yitabye Imana ari abanzi be

Umwe mu nshuti za hafi za Jackie yatangaje ko mu bo Jackie Chandiru yegereye abasaba ubufasha harimo na Minisitiri Captain Mike Mukula ukunda gufasha bamwe mu bahanzi ndetse yegereye n’abandi baherwe baziranye n’ubwo ntacyo byigeze bitanga ariko Jackie akaba anyotewe no kugaruka muri muzika cyane.

Izi ni inkovu z'ibishinge by'ibiyobyabwenge Jackie yiteraga

Jackie Chandiru amaze igihe kingana n'imyaka itatu ari mu buzima bubi, aho ubukwe bwe bwajemo ibibazo akayoboka inzira yo kwiyahuza ibiyobyabwenge, ibintu byahungabanyije cyane abagize umuryango we bakamugira ku mavi ndetse bakanavuga ko ibyo byose yabitewe no kugira inshuti mbi zitari iz’umumaro.

Nyuma y'ubukwe bwe yatandukanye n'umugabo yishora mu biyobyabwenge

Kuri ubu uyu muhanzikazi ari kugaragaza impinduka dore ko yanababajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera Mowzey Radio (Radio) wari umaze igihe ari kumufasha bikomeye ku mashusho ye. Si Radio gusa wagerageje gufasha Jackie Chandiru na Mesach Semakula yagerageje kumufasha n’ubwo ntacyo byatanze.

Ubushongore n'ubukaka bya Jackie Chandiru byajyanywe n'ibiyobyabwenge

Nyuma y’uko Jackie Chandiru avuye mu itsinda rya Blue 3 yamenyekaniyemo, iri tsinda ryahise risenyuka buri wese ajya gukora umuzi we ku giti cye. Ndetse bagitandukana Jackie ni we wabashije gukora cyane muri ab bose uko bari batatu. Tubibutseko yaje gusa n’uretse umuziki agashakana n’umuherwe batamaranye igihe kirenga n’ukwezi kumwe, n’ubwo batatandukanye byemewe n’amategeko ariko ntibanagumanye. Umuryango wa Jackie Chandiru ukaba uhora ushimira Dutcman Van Vliet ku bufasha bw’amafaranga yajyaga aboherereza ngo bayifashishe bita kuri Jackie.

Jackie yari yarasaritswe n'ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND