RFL
Kigali

Nyuma y’igihe kinini mu ruhuri rw’ibibazo, Kesha yishimiye kuba umwe mu bazaririmba muri Grammy Awards

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/01/2018 14:53
0


Umuhanzikazi Kesha wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Timber afatanyije na Pitbull kuri ubu ari kwishimira kuba umwe mu bazaririmba mu birori byo gutanga Grammy Awards ku nshuro ya 60, ni mu gihe yagize ibibazo byinshi by’imanza yaburanaga n’uwakurikiranaga inyungu ze Dr. Luke.



Kesha yakoze alubumu yise Raibow nyuma y’uko yari amaze imyaka myinshi adasohora ibihangano bitewe n’uko yabangamirwaga n’amasezerano yasinye muri Kemosabe Records iyobowe na Dr Luke. Kesha ntiyari yemerewe kugira ahandi akorera umuziki, kandi no gukorana na Dr Luke ntibyashobokaga kubera uburyo Kesha yamushinjaga ibintu bitandukanye harimo no kumufata ku ngufu.

Praying izahatanira igihembo muri Grammys

Indirimbo ye Praying ni imwe mu zakunzwe cyane muri 2017 kuri iyi alubumu ye ndetse izahatanira igihembo muri Grammy Awards mu cyiciro cy’indirimbo ya Pop yaririmbwe n’umuntu umwe (Best Pop solo performance), ihanganye n’izindi ndirimbo nka Love So Soft ya Kelly Clarkson, Million Reasons ya Lady Gaga, What About Us ya P!nk ndetse na Shape Of You ya Ed Sheeran. Kesha kandi Album ye ‘Rainbow’ izahatana mu cyiciro cya Best Pop Vocal Album.

Jay Z niwe uhatana mu byiciro byinshi dore ko bigeze ku 8, akurikirwa na Kendrick Lamar uri mu byiciro 7, kagakurikira Bruno Mars. Abandi bahanzi bazaririmba mu itangwa rya Grammy Awards ku nshuro ya 60 ni Bruno Mars, Cardi B, Luis Fonsi & Daddy Yankee, SZA n’abandi batandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND