RFL
Kigali

Nyuma y’igihe Harmonize atagaragarana n’umukunzi we Sarah yasobanuye ku byavuzwe ku gutandukana kwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/11/2018 15:44
0


Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya wazamuwe cyane na Diamond Platnumz yatangaje impamvu adaherutse kugaragara ari kumwe n’umukunzi we avuga n’ukuri ku isenyuka ryavuzwe ku rukundo rwabo.



Ni Harmonize wakoranye indirimbo Kwangwaru na Diamond, umusore ukundana na Sarah Michelotti. Aba bombi, Sarah na Harmonize bamaze igihe batagaragara bari kumwe ndetse batanashyira amafoto yabo bombi ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma nk’uko byahoze mbere. Ibi rero byatumye bigarukwaho kenshi ko baba batakiri mu rukundo.

Indi mpamvu yabitizaga umurndi kandi ni uko muri Gicurasi urukundo rwabo rwajemo agatotsi ubwo byavugwaga ko Sarah yaciye inyuma umukunzi we bivugwa ko yaba yafashwe ari kumwe n’umurinzi (Body Guard) wa Harmonize.

Harmonize na Sarah ntibaherutse kugaragara bari kumwe

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Harmonize yasobanuye impamvu adaherutse kugaragara ari kumwe na Sarah ndetse anasobanura ibyo gutandukana kwabo kwavuzwe cyane mu itangazamakuru.  Yagize ati “Njye nagize urugendo nari ndi muri Amerika, nawe (Sarah) yari yaragiye iwabo mu Butarliyani, hashize igihe gito yego ariko tubanye neza cyane rwose ni uko buri wese aba ahuze gusa. Ibyo ni ibintu bibaho ariko tumeze neza cyane, turi umuryango kandi turacyakundana. Turavugana ibihe byose kandi kenshi cyane duhamagarana ku buryo bw’amashusho.”

Harmonize yashimangiye ko we na Sarah bari mu rukundo cyane anavuga impamvu badaherutse kugaragara bari kumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND