RFL
Kigali

Nyuma y’igihe gito atangiye muzika Marina yatumiwe i Bugande mu gitaramo azahuriramo na Jose Chameleone

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 8:48
0


Marina si umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki. Kuva atangiye muzika yakiriwe neza n'abakunzi b’umuziki ndetse anagira amahirwe yo kubona abamufasha. Kuri ubu Marina uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda yamaze gutumirwa i Bugande mu gitaramo azahuriramo na Chameleone.



Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ugiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala mu kwezi kwa Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki azaba agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe.

Related image

Marina umuhanzikazi w'umunyarwanda uri mu bakunzwe muri iyi minsi

Iki gitaramo Marina agiye guhuriramo na Chameleone kizabera ahitwa Sky Lounge tariki 18 Kanama 2018, amakuru menshi kuri iki gitaramo ntabwo arajya hanze. Bad Rama umujyanama wa Marina yatangarije Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere ari bwo byinshi kuri iki gitaramo bizagenda bimenyekana gusa yongera gushimangira ko koko iyi nkuru ari impamo ko Marina agiye gukorera igitaramo muri Uganda aho azahurira na Dr Jose Chameleone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND