Frank Ntilikina, Umunyarwanda ukinira New York Knicks, utaramara umwaka akina muri NBA yatangiye gushyamirana n’icyamamare muri iyi shampiyona ikomeye ku Isi LeBron James, aha bakaba bashyamiranye mu mukino wabahuje kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2017.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaga umukino wahuje Knicks (ya Frank Ntilikina) na Cleveland Cavaliers (ya Lebrone James). Muri uyu mukino ni ho hagaragariye guhangana no gushyamirana hagati y'aba basore cyane cyane kuri uyu munyarwanda wari ufitiye umujinya King James nkuko bamwita nyuma yuko ubwo Frank Ntilikina yagurwaga LeBrone James yigeze gutangaza ko asanga uyu musore ufite amavuko mu Rwanda atariwe iyi kipe yari kugura.
Frank Ntilikina atangiye muri NBA ahangana na King James
Uyu mukino warangiye Cleveland itsinze n’amanota 104 kuri 101, Frank Ntilikina abajijwe niba yaba atigeze yiyenza abishaka kuri King James, yatangaje ko we ataramwitayeho ati”Njye ni kuriya nari kubigenza niyo aza kuba undi mukinnyi ni ko nagombaga kubigenza si uko ari James. Njye nashakaga umupira yari mu nzira ndamusunika kugira ngo mfate umupira.”
Frank Ntirikina ni umukinnyi uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda, akaba yaravukiye mu Bubiligi icyakora aza kwamamara ubwo yakinaga mu Bufaransa bituma iyi kipe akinira yo muri Amerika imugura akayabo muri Kamena 2017.
REBA HANO UKO BYAGENZE UBWO FRANK NTILIKINA YAHANGANAGA NA LEBRONE JAMES
TANGA IGITECYEREZO