RFL
Kigali

Nyuma y’igihe gito amaze muri NBA, Umunyarwanda Frank Ntilikina yashyamiranye na Lebrone James-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2017 18:03
7


Frank Ntilikina, Umunyarwanda ukinira New York Knicks, utaramara umwaka akina muri NBA yatangiye gushyamirana n’icyamamare muri iyi shampiyona ikomeye ku Isi LeBron James, aha bakaba bashyamiranye mu mukino wabahuje kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2017.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaga umukino wahuje Knicks (ya Frank Ntilikina) na Cleveland Cavaliers (ya Lebrone James). Muri uyu mukino ni ho hagaragariye guhangana no gushyamirana hagati y'aba basore cyane cyane kuri uyu munyarwanda wari ufitiye umujinya King James nkuko bamwita nyuma yuko ubwo Frank Ntilikina yagurwaga LeBrone James yigeze gutangaza ko asanga uyu musore ufite amavuko mu Rwanda atariwe iyi kipe yari kugura.

Frank NtilikinaFrank Ntilikina atangiye muri NBA ahangana na King James

Uyu mukino warangiye Cleveland itsinze n’amanota 104 kuri 101, Frank Ntilikina abajijwe niba yaba atigeze yiyenza abishaka kuri King James, yatangaje ko we ataramwitayeho ati”Njye ni kuriya nari kubigenza niyo aza kuba undi mukinnyi ni ko nagombaga kubigenza si uko ari James. Njye nashakaga umupira yari mu nzira ndamusunika kugira ngo mfate umupira.”

Frank Ntirikina ni umukinnyi uvuka ku babyeyi  b’Abanyarwanda, akaba yaravukiye mu Bubiligi icyakora aza kwamamara ubwo yakinaga mu Bufaransa bituma iyi kipe akinira yo muri Amerika imugura akayabo muri Kamena 2017.

REBA HANO UKO BYAGENZE UBWO FRANK NTILIKINA YAHANGANAGA NA LEBRONE JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvan 6 years ago
    Ark abanyarwanda murakabya shah none c uyu musore niki yakoze cyiza c gituma mwirirwa muvuzunduru kuma radio yose kandi ubwe ntabwo yemera nuko arumunyarwanda. Kandi n'umuswa ugereranyije muri NBA njya ndeba match zose ark ntkintu gikomeye arakora. Kandi mpora mbivuga ko abanyarwanda nta mpano tugira pe.
  • Jophrey6 years ago
    Uyu mwana se kandi mumushakaho iki? Ibyo yagezeho byose ko ntacyo mwabivuzeho. None mukaba mwihutiye gutangaza iby'uyumunsi umwe yenderejweho?
  • ToYvan6 years ago
    Nonese kuba abantu barabakijije mumitwe kandi mumufuka ntako bameze byatuma bagira imibereho myiza? Kwisi aho njya hose hose ntaho ndabona igihugu gikennye ku rwego rw' u rda, aho ugeze byibura usanga bafite ibyo kurya. Abanyarda 90% mu bwana bahura nimirire mibi, nawe urumva IQ yabo bamaze gukura iyo uyigereranije nabandi baturage bo mwisi uko iba imese.
  • Basketball6 years ago
    frank ntilikina abantu muvuga ko atazi gukina nta basket muzi ku myaka 19 gusa afite basketball IQ nkiyumukinnyi umaze imyaka 5 muri nba. Nabwo ari shoot first guard numu pass first guard niyo mpamvu new york yamuzanye mwikipe yabo.
  • 6 years ago
    @Yvan. njye ndabona nta mumutwe ufite pee! iyo uvuze ngo ntakintu ashoboye hariya ari niwowe wahamushyize cg ukekako ari faveur bamugiriye. ikindi wowe vuga ko ntacyo ushoboye ureke kuvuga abanyarwanda muri rusange!
  • Fabrice6 years ago
    Ubuse nkiyi njiji ivuga ngo mu Rwanda nta kintu kizima kihaba aho iri ihamaziki ko ihahagaze nkingirwa Munyarwanda? Mumutwe wawe ntakirimo rwose
  • Samuel6 years ago
    Arko ndumva muri gupfa ubusa kko ntaho mbona yahakanye ubunyarwanda ahubwo James niwe mbonaho ikosa ryo gusuzugura no gutesha agaciro abanyarwa kko iyo avuze ngo ntibagombaga kugura ntilikina kubera ari umunyarwanda uko nugutesha agaciro igihugu avugako ntakintu dufite Niko mbyumva.





Inyarwanda BACKGROUND