Nyuma y’igihe Olivier Kavutse wo mu itsinda rya Beauty for Ashes akundana na Amanda Fung, kuri ubu aba bombi bemeranyijwe kubana .
Kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015 nibwo Olivier Kavutse yasabye Amand Fung ko bazarushinga bakabana akaramata. Amanda Fung ntiyazuyaje nawe amwerera kuzamubera umugore. Ibi bibaye nyuma y’amezi 8 Olivier Kavutse atangaje ku mugaragaro ko Amanda ariwe mukunzi we.
Olivier Kavutse asaba umukunzi we ko bazarushinga
Ntiyamutengushye, avuga'Yego'
Byari ibyishimo kuri bombi
Bemeranyijwe kubana nyuma y'igihe bari bamaze bakundana
Amanda Fung kugeza ubu ni umwe mu bagize itsinda rya Beauty for Ashes
Hari mu kwezi kwa Mata 2015, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook , Olivier Kavutse yifurije umukunzi we isabukuru nziza ndetse agerekaho n’andi magambo y’urukundo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, icyo gihe, Olivier Kavutse yemeje ko koko akundana na Amanda Fung. Nubwo babitangaje muri uyu mwaka ko bakundana, aba bombi bamaranye igihe bakundana nubwo bakunze kubihisha itangazamakuru. Mu rwego rwo gukomeza ibi byishimo, aba bombi bakaba berekeje mu gihugu cy’Ubwongereza.
TANGA IGITECYEREZO