RFL
Kigali

Nyuma y’igihe bakundana, Olivier Kavutse na Amanda Fung bemeranyijwe kubana-Amafoto

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/11/2015 11:25
5


Nyuma y’igihe Olivier Kavutse wo mu itsinda rya Beauty for Ashes akundana na Amanda Fung, kuri ubu aba bombi bemeranyijwe kubana .



Kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015 nibwo Olivier Kavutse yasabye Amand Fung ko bazarushinga bakabana akaramata. Amanda Fung ntiyazuyaje nawe amwerera kuzamubera umugore. Ibi bibaye nyuma y’amezi 8 Olivier Kavutse atangaje ku mugaragaro ko Amanda ariwe mukunzi we.

Olivier Kavutse

Olivier Kavutse asaba umukunzi we ko bazarushinga

Olivier Kavutse

Ntiyamutengushye, avuga'Yego'

Olivier Kavutse

Olivier Kavutse

Byari ibyishimo kuri bombi


Bemeranyijwe kubana nyuma y'igihe bari bamaze bakundana


Wonder

Amanda Fung kugeza ubu ni umwe mu bagize itsinda rya Beauty for Ashes

Hari mu kwezi kwa Mata 2015, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga  rwa Facebook , Olivier Kavutse yifurije umukunzi we isabukuru nziza ndetse agerekaho n’andi magambo y’urukundo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, icyo gihe, Olivier Kavutse yemeje ko koko akundana na Amanda Fung. Nubwo babitangaje muri uyu mwaka ko bakundana, aba bombi bamaranye igihe bakundana nubwo bakunze kubihisha itangazamakuru. Mu rwego rwo gukomeza ibi byishimo, aba bombi bakaba berekeje mu gihugu cy’Ubwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice8 years ago
    amahirwe masa ndabakunda
  • hhhhhhhhhhhh8 years ago
    Ariko aba bakecuru muba mwabuze abana bato reba umwe womuri urban boyz uwo bakundana reba uyu kandi muziko ngo bakize muzumirwa
  • alexis8 years ago
    mwifurije ubukwebuhire
  • bwiza8 years ago
    abakecuru babazungu baba bazi kugitanga, karicyo aba aramira se. buriya yaramuryohereje nyine umwana wumuhungu ava mubye. anyway urugo ruhire!
  • vava8 years ago
    abanyarwndanda kazi konumva mwagize ishyariraa murekere aho burimuntu akunda ukwe kandi wibukeko kuba uri umunyarwanda bitavukeko abanyarwanda bose bagomba gukundakimwe icyobagomba guhuza ni umuco gusa naho urukundo ni umwihariko waburi munti kunda uko ukunda abandi nabo ubareke bakunde uko bakunda





Inyarwanda BACKGROUND