RFL
Kigali

Nyuma y’igihe adategura ibirori Teta Sandra agiye kongera gutegura ‘All Red Party’ ibirori by’abambaye imituku

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2018 14:38
0


Tariki 1 Ukwakira 2016 nibwo Teta Sandra yaherukaga gutegura ibirori by’abambaye imituku, kuri iyi nshuro uyu mukobwa wamamaye cyane hano mu Rwanda yamaze gutangaza ko agiye kongera gutegura ibirori by’abambaye imituku mu mpera z’uku kwezi kwa werurwe 2018, aha akaba agiye gutegura iki gitaramo nyuma y’igihe asa nuwavuye mubyo gutegura ibir



Hari ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2016 mu nyubako ya “Ubumwe Granda Hotel” ubwo teta Sandra yaherukaga gutegura igitaramo cya ‘All red Party’ igitaramo cyagombaga kwitabirwa n’abambaye imituku, gusa nubwo iki gitaramo kititrabiriwe cyane ariko abakigiyemo bagiriyemo ibihe byiza.nyuma y’iki gitaramo ntibyagenze neza cyane ko hajemo n’ibyo kuburana nabari bamuteye inkunga ndetse akanakurikiranwa mu butabera aho yaje kurekurwa nyuma y’ameze ane aburana afunze.

Teta Sandra

Teta Sandra agiye kongera gukora igitaramo cyabambaye imituku

Teta Sandra akiva muri aka kaduruvayo yabwiye Inyarwanda.com ko agiye kwiha akanya akabanza akaruhuka ariko ntiyigeze atangaza ko aretse gutegura ibirori mu Rwanda. ibi ninako byagenze cyane ko nyuma y’iki gihe cyose uyu mukobwa yongeye gutegura ibirori by’abambaye imituku ibi bikaba bizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 icyakora nkuko bigaragara byinshi ku makuru y’iki gitaramo uyu mukobwa ntarabitangaza.

urban boyz

Igitaramo yaherukaga gukora cyari cyaririmbyemo itsinda rya Urban Boys

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Teta Sandra yatanagje ko mu minsi mike aba yatangaje aho iki gitaramo kizabera ati” Hari aho twavuganye ndetse hari n’ibyo twumvikanye kandi ibiganiro bimeze neza rwose vuba ndabamenyesha aho iki gitaramo kizabera ndetse n’ibiciro byo kwinjira gusa kirahari kandi kuri iriya tariki.” Teta yemera ko hari byinshi yanyuzemo mu gihe cyatambutse ariko agahamya ko hari isomo byamusigiye ku buryo ubu ngubu buri wese uzitabira ibitaramo bye hari impinduka nyinshi azagenda abona.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND