Ku mugoroba wo ku wa 1 Kanama 2018 ni bwo AmyBlauman umugore wa Humble Jizzo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yasize umugabo we ndetse n'umwana wabo w'imfura. Nyuma y'icyumweru uyu mubyeyi asubiye iwabo muri Amerika yagarutse mu Rwanda yakirwa n'umugabo we Humble Jizzo.
Amy Blauman umugore wa Humble Jizzo yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z'akazi nyuma y'igihe gito cyari gishize avanyeyo n'umugabo we wari wamuherekeje muri gahunda zo kubyara. Icyo gihe Humble Jizzo yari yatangarije Inyarwanda.com ko imirimo yo gusigara yita ku mwana wabo atari ibintu byoroshye ariko nanone ko agomba kubikora kandi akabishobora na cyane ko uyu mwana n'ubwo afite nyina ariko ari uwabo bose bityo bombi bakaba bafite inshingano zo kumwitaho.
Amy Blauman wari wagiye muri gahunda z'akazi muri Amerika, kuri ubu yamaze kugaruka mu Rwanda aho yakiranywe urugwiro n'umugabo we Humble Jizzo nyuma y'icyumweru cyose uyu munyamuziki wo muri Urban Boys yasigaranye umwana ari we umwitaho umunsi ku wundi, akazi ubusanzwe kataba koroshye ku bagabo benshi n'ubwo biba ari inshingano zabo nk'ababyeyi b'abana.
Humble Jizzo n'umufasha we byari ibyishimo ubwo yakiraga umufasha we
TANGA IGITECYEREZO