RFL
Kigali

Nyuma y'icyumweru arera umwana, Humble Jizzo yishimiye kongera kubona umugore we wagarutse mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2018 9:34
4


Ku mugoroba wo ku wa 1 Kanama 2018 ni bwo AmyBlauman umugore wa Humble Jizzo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yasize umugabo we ndetse n'umwana wabo w'imfura. Nyuma y'icyumweru uyu mubyeyi asubiye iwabo muri Amerika yagarutse mu Rwanda yakirwa n'umugabo we Humble Jizzo.



Amy Blauman umugore wa Humble Jizzo yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z'akazi nyuma y'igihe gito cyari gishize avanyeyo n'umugabo we wari wamuherekeje muri gahunda zo kubyara. Icyo gihe Humble Jizzo yari yatangarije Inyarwanda.com ko imirimo yo gusigara yita ku mwana wabo atari ibintu byoroshye ariko nanone ko agomba kubikora kandi akabishobora na cyane ko uyu mwana n'ubwo afite nyina ariko ari uwabo bose bityo bombi bakaba bafite inshingano zo kumwitaho.

Amy Blauman wari wagiye muri gahunda z'akazi muri Amerika, kuri ubu yamaze kugaruka mu Rwanda aho yakiranywe urugwiro n'umugabo we Humble Jizzo nyuma y'icyumweru cyose uyu munyamuziki wo muri Urban Boys yasigaranye umwana ari we umwitaho umunsi ku wundi, akazi ubusanzwe kataba koroshye ku bagabo benshi n'ubwo biba ari inshingano zabo nk'ababyeyi b'abana.

humble jizzohumble jizzohumble jizzoHumble Jizzo n'umufasha we byari ibyishimo ubwo yakiraga umufasha we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    4
  • ddd5 years ago
    ariko kwita ku mwana uri umugabo ni ibisanzwe keretse abagabo batikoza abana babo bumva ko ari iby'abagore gusa which is wrong, ubu se umugore wawe yabona mission y'akazi ukanga ko agenda ngo nuko mufite umwana muto ibyo byari ibya kera di, muve mu bugoryi, ubuse ko mwavugaga ngo aramutaye ubu ko agarutse abari babyanditse muri comment noneho muravuga iki? ni gute wakwanga kwita ku mwana wawe ngo nuko uri umugabo koko!!!!muve muri ayo mwite ku bana banyu, kandi n'abagore mukwiye kwigisha abagabo banyu kwita ku bana mwabyaranye
  • humble 5 years ago
    ngaho aragarutse muceceke bene Adam??
  • Nina5 years ago
    Erega leta yacu iracyafite akazi ko kwigisha ireme ry'uburinganire, congz Humble, rwose uri umu papa mwiza. Iyaba bose bameraga nkawe. Abagabo b'abiraburabo baba bigize utumana mungo zabooo. Kuburyo n'umwana arira uri nko kumuterera ipasi akakubwira ngo ngwino uhoze umwana, usanga umugore ategura ibyo kurya, agakora isuku yo munzu, akamesa, agatera ipasi, akita kubana umugabo agaramye aho ari kuri what'up, abo ni abafonctioneur. Kdi kuwambere mugitondo mwese mukabyuka mujya gupagasa icyumweru cyose nawe umugore uticaye, jyewe bintera umujinya kubona umuntu muzima avunisha undi kdi yitwa ngo yarize, asyiweee. Turabirambiwe, sinzi icyo leta igomba kudufasha.





Inyarwanda BACKGROUND