RFL
Kigali

Nyuma y'ibyabaranze bitari byiza Bull Dog na P Fla bongeye kubura ubucuti banakorana indirimbo-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/02/2018 11:10
1


Aba baraperi b'ibyamamare bigeze guhurira mu itsinda rya Tuff Gangz ndetse nyuma ryanasenyuka bakagirana ibibazo bagaterana amagambo mu ndirimbo bikanagera aho barwana, kuri ubu nta mwuka w'umwiryane ukirangwa hagati yabo ndetse nk'abahanzi b'abaraperi bakomeye mu Rwanda bakaba babihamirije abakunzi babo bakorana indirimbo.



Aba baraperi bombi, Bull Dog na P Fla barazwi cyane mu Rwanda ndetse ibihangano byabo bikundwa na benshi mu rubyiruko n'abanyarwanda muri rusange. Gusa mu minsi yashize ubwo itsinda bahuriragamo rya Tuff Gangz ryatangiraga gusenyuka bateranye amagambo cyane mu ndirimbo ndetse bigera aho banarwana birasakuzwa mu itangazamakuru.

Kuri ubu nta mwuka mubi ukirangwa hagati yabo dore ko banabana hafi mu buryo bwose ndetse n'amahire iri tsinda bahuriragamo rikaba ryarabashije kongera gusubirana. Mu gihe P Fla yari ari muri gereza navuye mu buroko asanganirwa n'inshuti ze zirimo na Bull Dogg. Magingo aya, aba baraperi bamaze gukorana indirimbo bise 'Nigga one' ndetse yamaze kugera hanze.

UMVA HANO 'NIGGA ONE' YA BULL DOGG FT P FLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana bosco6 years ago
    mukomereze aho NtA mpavu yo kuryana





Inyarwanda BACKGROUND