Umuhanzi Nyarwanda, Mugwaneza Lambert ‘Social Mula’, yari amaze iminsi mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we Munyaneza Claudien watabarutse mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018, uyu akaba yaratabarutse nyuma y'uko uyu muhanzi apfushije nyirabukwe dore ko umufasha we nawe yari amaze igihe apfushije umubyeyi we.
Nyuma y’ibi bizazane byari bimaze iminsi bigwiririye umuryango w’uyu muhanzi Social Mula yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma y’ibi byago byagwiririye umuryango we bikamushegesha, kuri ubu yamaze kwiyubaka kandi ubuzima bukomeje aha umuziki nk’akazi ke ukaza mu by'imbere ahanze amaso.
Social Mula
Social Mula yagize ati” Ntabwo nahungabanye bikomeye gusa nabuze umuntu ukomeye mu buzima bwajye byongeyeho ko ari umubyeyi wambyaye ntihabura gutekereza ubuzima ndetse n'ibihe twabanyemo jye n'umubyeyi wanjye witahiye ariko nk'umuntu umaze kuba mukuru narihanganye kuko nzi ko bibaho ubuzima burakomeje.”
Uyu muhanzi yakomeje abwira umunyamakuru ko nyuma yo kuba amaze kwiyakira ubu ari gutegura imishinga ikomeye yaba iy’indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Yongeyeho ko atigeze ahungabanywa na gato no kutajya muri PGGSS8 ahubwo atangaza ko ubu amaso yose ayahanze akazi ke ka muzika nk'uko asanzwe ariko akora.
UMVA HANO INDIRIMBO SUPER STAR IMWE MU ZIGEZWEHO ZA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO