RFL
Kigali

Nyuma y’ibizazane byagwiririye Social Mula aratangaza ko yamaze kwiyubaka, umuziki mu by’imbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2018 11:48
14


Umuhanzi Nyarwanda, Mugwaneza Lambert ‘Social Mula’, yari amaze iminsi mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we Munyaneza Claudien watabarutse mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018, uyu akaba yaratabarutse nyuma y'uko uyu muhanzi apfushije nyirabukwe dore ko umufasha we nawe yari amaze igihe apfushije umubyeyi we.



Nyuma y’ibi bizazane byari bimaze iminsi bigwiririye umuryango w’uyu muhanzi Social Mula yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma y’ibi byago byagwiririye umuryango we bikamushegesha, kuri ubu yamaze kwiyubaka kandi ubuzima bukomeje aha umuziki nk’akazi ke ukaza mu by'imbere ahanze amaso.

Image result for social mulaSocial Mula 

Social Mula yagize ati” Ntabwo nahungabanye bikomeye gusa nabuze umuntu ukomeye mu buzima bwajye byongeyeho ko ari umubyeyi wambyaye ntihabura gutekereza ubuzima ndetse n'ibihe twabanyemo jye n'umubyeyi wanjye witahiye ariko nk'umuntu umaze kuba mukuru narihanganye kuko nzi ko bibaho ubuzima burakomeje.”

Uyu muhanzi yakomeje abwira umunyamakuru ko nyuma yo kuba amaze kwiyakira ubu ari gutegura imishinga ikomeye yaba iy’indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Yongeyeho ko atigeze ahungabanywa na gato no kutajya muri PGGSS8 ahubwo atangaza ko ubu amaso yose ayahanze akazi ke ka muzika nk'uko asanzwe ariko akora.

UMVA HANO INDIRIMBO SUPER STAR IMWE MU ZIGEZWEHO ZA SOCIAL MULA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndahiro5 years ago
    Future african big star mulaa turagukunda kdi komera wihangane niko kwisi bimera nkwifurije kuzab uhagarariye u Rwanda mumuziki wumwimerere wae, n'abanyamahanga bazakumenye .kuko uri umuhanzi jye nemera n'umuryango wajye twese. Blessings up on blessings great man
  • Masengesho Agnes5 years ago
    Sinzi uko navug ukuntu uyu musore ari umuhangaa gusa Courage mubyo ukora musore!!!!!!
  • Octave5 years ago
    Mugwaneza Lambert aka social mula ndakwibuka twigana trinité bro wakundaga kuba wicecekeye muma spectacle uri star ukanga umuntu ukuzanaho imizozo ndakuraburije,hahhahahah gusa umaze kugera ahantu heza mumuziki wawe komereza aho uduhagararire nkabana twabanye,, ni octaveee
  • Lucy5 years ago
    Ariko social yarashatse se!?? Afit imyaka ingahe I like his music wallah he's number uno in rwanda RWA Gasabo
  • Rubangisa5 years ago
    Much respect kuko abenci nizobe ubanza ntabikara bikivukaaa bro naremeyeee nashyizeho vu mpora nyotewe nibikorwa byawe gir uzane indi twiyumvire tuyikundee bitinde wakozee emmyle
  • Boris5 years ago
    We need you in Canada Toronto brother
  • Swahïbu5 years ago
    Baddest musician ever sosho muraho..inywarwanda muduha amakuru y'aba star kenshi yabahanzi badakora tuba dukeneye abantu babasazaaa murakoze
  • Eugene5 years ago
    Umusazaa ndishima iyo mbonye urwego umaze kugeraho nkuzi kera nubwo utanyibuka I gikondo utwumvisha indirimbo yawe yambere
  • 5 years ago
    Muzatumutubarize nayo yaririmbira mubukwe kuko nakwishima mu bwajye buzaba umwak utaha murakoze kundunduroooo
  • Rugira5 years ago
    Gumaguma niyawe Kappo nataba bruce melody cg mico
  • Majabo5 years ago
    Respect young brother yo music is great!!
  • 5 years ago
    Andika hano Socho sasa rero nawe usohora akaririmb kamwe kamwe video ntituzibone rimwe na rimwe ewana nib ushak kuger kure gir ibyo uhindur mumikorer
  • Landry5 years ago
    Pole sana my super we love you so much
  • Nitwa cyuzuzo Angel5 years ago
    Uyumuhanzi ni umuhangacyane ndamukunda gusa shalom turinyumaye nkabafanis biwe kbs





Inyarwanda BACKGROUND