RFL
Kigali

Nyuma y’amezi icyenda Nirere Shanel (Miss Shanel) yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 12:49
0


Muri Kamena 2017 nibwo Nirere Shanel yari mu Rwanda aho yari yaje aje kurangiza imishinga inyuranye y’ubuhanzi harimo filime nshya yakinnyemo ndetse n’umushinga w’indirimbo aherutse gushyira hanze. Kuva ubwo uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda yaje gusubira ku mugabane w’Uburayi aho yashatse, icyakora Shanel yamaze kugaruka.



Amezi icyenda yari yirenze Nirere Shanel ataza mu Rwanda igihe yavaga mu Bufaransa yashyize hanze ifoto ari mu ndege aha akaba yagize ati”Muraho Kigali, nari mbakumbuye,…” Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda yifuza kumenya byinshi ku rugendo rwa Nirere Shanel mu Rwanda maze mu kiganiro kigufi twagiranye uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime atuganiriza ku rugendo rwe.

Nirere Shanel yemereye Inyarwanda.com ko aje mu Rwanda koko abajijwe niba yaba aje mu bikorwa bya muzika yagize ati”Njye ibikorwa bya muzika mbihoramo hagize igishya kiza nabamenyesha ariko kuri iyi nshuro njye gusura umuryango wanjye…” Uyu muhanzikazi akaba yabwiye umunyamakuru ko afite byibuza ibyumweru bitatu mu Rwanda nyuma yuko ahageze kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018.

Nirere

Nirere Shanel ubwo yavugaga ko aje mu Rwanda

Ubwo aheruka mu Rwanda Nirere Shanel yashyize hanze indirimbo ye aheruka gukora yise ‘Igisingizo iyi ikaba yarakozweho n’abantu banyuranye barimo na Hon. Bamporiki Edouard wagize uruhare mu kuyandika ndetse na Pastor P wafashe amajwi yayo akanayatunganya.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IGISINGIZO’ NIRERE SHANEL AHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND