Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, ari mu rukundo n’umusore wamaze no kumwambika impeta, bikuraho urujijo ku makuru y’urukundo rwe n’umuhanzi Kitoko.
Mu mwaka ushize wa 2014, byavuzwe cyane ko Miss Akineza Carmen akundana n’umuhanzi Kitoko Bibarwa, ndetse icyo gihe mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Kitoko yerekanye ko afitanye ubucuti bwihariye n’uyu mukobwa n’ubwo we icyo gihe yifashe akanga kugira icyo agaragaza ku rukundo rwavugwaga hagati yabo.
Miss Akineza Carmen yabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali aba n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014
Kugeza ubu Miss Akineza Carmen yakuyeho urujijo ku byavugwaga by’urukundo rwe na Kitoko, kuko amaze igihe kirenga ukwezi yambitswe impeta n’umukunzi we, ndetse ibi akaba yaranabigaragaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yerekanye ko tariki 4 Nzeri 2015 nk’itariki yambitsweho impeta (bague de fiancailles) ari itariki y’agaciro gakomeye cyane mu buzima bwe.
Miss Carmen Akineza yagaragaje ko itariki yambitsweho impeta ari itariki idasanzwe kuri we
Umukunzi wa Miss Carmen Akineza, wamaze no kumwambika impeta akamuhamiriza urukundo amukunda
Nyuma yo gutangaza ko yambitswe impeta, Miss Carmen yanagaragaje umukunzi we anasobanura urukundo ruhebuje amukunda, mu magambo yamubwiye mu rurimi rw’icyongereza, akaba tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaragize ati: “Ndagukunda uyu munsi kurusha uko nagukundaga ejo hashize, kandi ejo hazaza nzagukunda kurusha uko ngukunda uyu munsi”.
Kitoko usigaye aba mu Bwongereza, byagaragaye ko iby'urukundo rwe na Miss Carmen ataribyo cyangwa bikaba byararangije
TANGA IGITECYEREZO