RFL
Kigali

Nyuma y'iby'urukundo rwe na Kitoko, Miss Akineza Carmen yagaragaje umukunzi we wanamwambitse impeta

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:7/10/2015 14:23
11


Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, ari mu rukundo n’umusore wamaze no kumwambika impeta, bikuraho urujijo ku makuru y’urukundo rwe n’umuhanzi Kitoko.



Mu mwaka ushize wa 2014, byavuzwe cyane ko Miss Akineza Carmen akundana n’umuhanzi Kitoko Bibarwa, ndetse icyo gihe mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Kitoko yerekanye ko afitanye ubucuti bwihariye n’uyu mukobwa n’ubwo we icyo gihe yifashe akanga kugira icyo agaragaza ku rukundo rwavugwaga hagati yabo.

Miss Akineza Carmen yabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali aba n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014

Miss Akineza Carmen yabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali aba n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014

Kugeza ubu Miss Akineza Carmen yakuyeho urujijo ku byavugwaga by’urukundo rwe na Kitoko, kuko amaze igihe kirenga ukwezi yambitswe impeta n’umukunzi we, ndetse ibi akaba yaranabigaragaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yerekanye ko tariki 4 Nzeri 2015 nk’itariki yambitsweho impeta (bague de fiancailles) ari itariki y’agaciro gakomeye cyane mu buzima bwe.

Miss Carmen Akineza yagaragaje ko itariki yambitsweho impeta ari itariki idasanzwe kuri we

Miss Carmen Akineza yagaragaje ko itariki yambitsweho impeta ari itariki idasanzwe kuri we

Umukunzi

Umukunzi wa Miss Carmen Akineza, wamaze no kumwambika impeta akamuhamiriza urukundo amukunda

Nyuma yo gutangaza ko yambitswe impeta, Miss Carmen yanagaragaje umukunzi we anasobanura urukundo ruhebuje amukunda, mu magambo yamubwiye mu rurimi rw’icyongereza, akaba tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaragize ati: “Ndagukunda uyu munsi kurusha uko nagukundaga ejo hashize, kandi ejo hazaza nzagukunda kurusha uko ngukunda uyu munsi”.

Kitoko usigaye aba mu Bwongereza, byagaragaye ko iby'urukundo rwe na Miss Carmen ataribyo cyangwa bikaba byararangije

Kitoko usigaye aba mu Bwongereza, byagaragaye ko iby'urukundo rwe na Miss Carmen ataribyo cyangwa bikaba byararangije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline8 years ago
    YEGORATA MUKOBWA MUIZA, NIWOWE NYAMPINGA WUKULI UTARARURWA NUDUSORESORE TUJETWOSE TWUDUSTAR, URIMFURARWOSE UFITE NINTOKINZIZA ZAMASUGI MWALIMWIZA. NGAHORERO IHESHAGACIRO UTWEREKIBIRORI UNIHESHISHEMA NUMURYANGOWAWE KOWAKUREZENEZA, UTEGURUGORI WAMBIKWIKAMBA RYAGATEKA UZAHORANA IMYAKAYOSE ATARI RIMWE RYABA MISS RIMARA UMWAKA UMWEGUSA UBUNDI RIKAGUSHUMULIZA ABISI BAKAKWOTA. WARAKOZE MA, KANDUZAGIRE URUGORUHIRE RWUZUYE URUKUNDO NUMUCO, UWITEKA ABUBAKIRE
  • Butare Eugene8 years ago
    Bibere isomo abandi banyampinga. Uyu mugabo wa Carmen numukire bya hatari njye ndamuzi bamenyanye twese muri bank tureba. Ba nyampinga rero nka ba Vanessa na ba Teta sandra mwishinga ibyinkundo mukibagirwa umufuka. Abo ba star mwiteza nimwe muzabatunga sibo bazabatunga. Ntacyo bifitiye, mureke abagabo bazima babakize ubundi utwo twana mutureke. Mbabwiye nkumuntu mukuru uzi ibyo avuga.
  • Robert8 years ago
    Uriya mwali ndamwemeye sana, azi kureba kure, ark akantu kanyishe nako umuntu witwa Aline avuze, ngo uriya mwali afite intoki z'amasugi,biboneka gute? ababizobereyemo munsobanurire, ndabinginze!
  • 8 years ago
    cyakora niba iyo mpeta ariyo nyayo...aguye ahashashe.
  • Dativa8 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhh ark narumiwe Koko!NGO muri Bank?iyihe Bank musore?ark nkubu ibi byose wanditse ni NDE ubikubajije Koko
  • isimbi Yvette 8 years ago
    Cyakora gitoko nakubwirango ihangane buriya ntiyari uwawe. Gusa uzige gukora amour
  • nkunda8 years ago
    Mbega umukobwa uzi kureba kure uyu niwe uzi icyo kwihesha agaciro icyo aricyo ndamwemeye kabisa! Carmen uri imfura rwose abandi bakwigireho
  • Nelly akeza 8 years ago
    Kumunyarwanda kazi nelly ndakwishimiye kuntabwe uteye nubwi ndikure . Ariko ndishimiye kugutahira ubukwe just you have to tell me the dates chees kitoko u are my favorite sing in rwanda thx i live in Australia
  • Benny8 years ago
    Kitoko Ihangane Uterure Icyo kigega kd uwawe arahari azashimisha ubuzima bwawe! :*
  • IRAKOZE8 years ago
    Carmen nkwifurije ibyiza gusa kuva kera wahoze uri umukobwa w intangarugero be blessed
  • MBONABIHAMA SYLVESTRE8 years ago
    FELICITATION POUR CETTE DÉCLARATION DELA VIE.BONNE CHANCE ET BONNE CONTITUITE DANS AMOUREUSE.





Inyarwanda BACKGROUND