RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi mike Meek Mill amusabye ko bazabana, hasohotse amafoto ya Nick Minaj yambaye ubusa hakekwa uwari umukunzi we

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/04/2015 13:03
3


Ku munsi wo ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoje nibwo hamenyekanye inkuru y’uko abahanzi babiri bakomeye muri Amerika, Meek Mill na Nick Minaj bemeranyijwe kurushinga. Hadaciyemo n’umunsi umwe nibwo amafoto ya Nick Minaj yambaye uko yavutse yahise atangira gucicikana ku rubuga rwa Twitter.



Umuntu ufite amazina ya Safaree Samuels niwe washyize ku rubuga rwa Twitter amafoto ya Nick Minaj yambaye ubusa n’andi akabije kuba urukozasoni nubwo amenshi yahise asibwa nkuko ikinyamakuru cyan TMZ kibitangaza. Safaree Samuels ni uwahoze ari umukunzi wa Nick Minaj mu myaka 12 ishize  , batandukana mbere ya Noheri ya 2014 ndetse bikavugwa ko urukundo rwa Nick Minaj na Meek Mill arirwo rwabaye intandaro yabo.

Nick Minaj na Safaree Samuels wahoze ari umukunzi we

Safaree Samuels Nicki Minaj Nude Pics

Imwe mu mafoto ya Nick Minaj yashyizwe ku rubuga rwa Twitter

Kuba aya amafoto akurikiranye n’uko Meek Mill yari amaze gusaba Nick Minaj ko bazarushinga, abenshi bahise bahamya ko Safaree Samuels ariwe wakoze iki gikorwa  kuko n’amazina yakoreshejwe kuri Twitter asa n’ aye gusa we akaba  yabihakanye nkuko yabitangarije TMZ .

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter yanyayo, nabwo Samuels yahakanye kwandagaza uwari umukunzi we

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter yanyayo, nabwo Safaree Samuels yahakanye kwandagaza uwari umukunzi we ndetse avuga ko afite konti imwe gusa ya Twitter

Safaree Samuels usanzwe ukora akazi ko gutunganya muzika yemeje ko atakora ikintu nk’iki , ko ndetse abantu bakwiriye kureba ko konti yashyizweho ariya mafoto itandukanye cyane ni iye. Konti ya Twitter yanyujijweho amafoto y’urukozasoni  ya Nick Minaj  ikurikirwa n’abantu 5470 naho iya Safaree igakurikirwa n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bitatu(143.000). Ikindi gitandukanya aya makonti yombi ni uko iya Safaree wahoze ari umukunzi wa Nick Minaj yasuzumwe na Twitter(verified), ikibigaragaza akaba ari akamenyetso k'ubururu gakurikira amazina ye, bikaba ari nako bigenda kuri buri konti yose  yasuzumwe na Twitter y'umuntu w'icyamamare (Public figure) cyangwa ikigo kizwi.

Itandukaniro

Akamenyetso  k'ubururu(twashyize mu kaziga k'umukara)kagaragaza ko konti ya Safaree yasuzumwe na Twitter niko gatandukanya izi konti zombi

Nicki & Meek mILL

Nick Minaj hamwe na Meek Mill bemeranyije kurushinga

Safaree Samuels ngo yaba yarababajwe cyane no gutandukana na Nick Minaj gusa mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo yabonye undi mukunzi mushya witwa K.Michelle nawe akaba ari umuhanzikazi. Kugeza ubu yaba Meek Mill ndetse na Nick Minaj ntanumwe uragira icyo avuga ku mafoto yakwirakwijwe.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bigirimana Eric9 years ago
    uzadushakire amakuru ya kissb
  • dada9 years ago
    Ibi ntacyo bivuze kuba star simbona buri munsi bo ubwabo bayishyiriraho bMbaye ubusa
  • dady8 years ago
    niko abasore b'imbwa bamera, muratandukana agashaka kugusebya gusa. Puuuuuuuuuuu abasore





Inyarwanda BACKGROUND