Umuhanzikazi Nick Minaj amaze igihe kigera ku mezi 2 akundana n’undi muhanzi w’umuraperi Meek Mil.Nubwo bamaranye igihe kitari kinini uyu musore ntiyatinze mu mayira kuko yamaze gusaba umukunzi we ko bazarushinga .
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Nick Minaj yagaragaje ibyishimo atawe n’uko agiye gushinga urugo ndetse anashyiraho ifoto y’impeta Meek Mil yamwambitse ifite agaciro k’amadorali y’Amerika ibihumbi Magana atanu(500.000$), uyashyize mu manyarwanda ni asaga miliyoni Magana atatu na mirongo ine n’eshanu( 345.250.000 Frw).
Nick Minaj n'umukunzi we Meek Mil wamusabye ko bazarushinga
Impeta ihenze cyane Meek Mil yambitse Nick Minaj
Abantu benshi bakaba bibajije niba aba bombi baba batihuse gutangira umushinga wo kubaka urugo bakabana akaramata cyane ko batamaranye igihe kinini bakundana.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO